Abakoresha imbuga nkoranyambaga barasabwa guhangana n'abakwirakwiza ibihuha

Mu gihe hakigaragara abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakwirakwiza amakuru atariyo bagoreka amateka y’u Rwanda, impuguke muri politike zigaragaza ko ibi atari ibintu umuntu akwiye kwicara akarebera kuko iyo bikomeje kwiyongera bihesha isura mbi igihugu ku ruhando mpuzamahanga, banavuga ko u Rwanda nk’igihugu gifite interinete yihuta kandi ihendutse, abantu bakwiye kuyikoresha bavuguruza abo bakwirakwiza ibihuha.

kwamamaza

Ni kenshi usanga hari abantu bakwirakwiza amakuru ku mbugankoranyambaga nyuma hakaza inzego runaka ziyavuguruza zigaragaza ko ari ibihuha, hakaba n’abagera hanze y’u Rwanda bagatangira gukwirakwiza amakuru asebanya cyangwa agoreka amateka yaranze iki gihugu.

Urubyiruko rutandukanye rugaragaza uko babona ibintu nk’ibi n’icyo rubikoraho iyo rubibonye.

Umwe ati "iyo ubonye abantu nkabongabo bajya kure y'amateka yaranze iki gihugu ushobora kumubwiza ukuri ukagaragaza ko ibyo arimo avuga atari ukuri".   

Impuguke muri politike zigaragaza ko ntamuntu ukwiye kurebera abasebya igihugu ngo aceceke zikanagaragaza ingaruka bishobora guteza ku gihugu nk’u Rwanda.

Dr. Ismael Buchanan ati "ntabwo ari ibintu umuntu arebere ibikorwa ahubwo yarakwiye gufata ingamba z'uburyo agomba guhangana nabyo, iyo tugeze mu gihe cyo kwibuka twabonye isura y'uburyo abayobozi bamwe b'ibihugu bahagarara bagahamya ko Jenoside itabaye mu Rwanda, aha ikigomba gukorwa ni wowe ni njyewe gutanga amakuru nyayo, urubyiruko n'abakuru bakwiye kugaragaza ukuri kw'ibikorerwa mu Rwanda".       

Hon. Uwizeyimana Evode, umusenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeza ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye gufata iyambere mu kuvuguruza amakuru y’ibihuha asiga isura mbi u Rwanda, anagaragaza ko hari interinete ikora neza kandi yihuta bityo ntawe byabuza kuvuguruza ayo makuru atari yo.

Ati "kuvuga ngo hari umuntu ufite ibintu avuga k'u Rwanda bitaribyo, ndabwira urubyiruko runafite ubumenyi mu by'ikoranabuhanga kubwira umuntu ngo urabeshya ntabwo bigoye, umuntu uvuga igihugu mu buryo butandukanye nuko kimeze ni inshingano ya buri munyarwanda kubwira uwo muntu ngo urabeshya ibyo uvuga sibyo, iyo umuntu abeshye uyu munsi n'ejo akongera wowe ugaceceka cya kinyoma cye kigeraho kikazabyara ikintu kimeze nk'ukuri, mudasobwa murazifite no muri Afurika turi mu bihugu bifite interinete yihuta, turavuga ngo interinete nihenduke, tukavuga ngo buri munyarwanda wese ufite Telephone igezweho nabona umuntu ubeshya yaba uwo azi cyangwa uwo atazi amubwire ngo wowe urabeshya ".       

Urwego rw'igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rutangaza ko gukwirakwiza amakuru ayo ariyo yose y’ibihuha ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ababikora bakurikiranwa bagashyikirizwa ubutabera.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 8, 2024 - 09:23