Abakorera n'abagana ahazwi nko mu Marangi bagorwa no kubona ubwiherero 

Abagana n'abakorera mu biryogo ahazwi nko mu Marangi barinubira kuba ukeneye kujya ku bwiherero bimugora kububona kandi abahagenda ari benshi. Basaba ko hashyirwa ubwiherero buhagije. Nimugihe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko buri wese wemererwa kuhakorera aba yabanje kwerekana ubwiherero, ahubwo hakabaho kugenzura uko bukoreshwa.

kwamamaza

Muri 2022, Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga imwe mu mihanda ntikoreshwe n'ibinyabiziga ahubwo hakagirwa ahantu Nyaburanga. Hamwe muri aho ni ahazwi nko mu Marangi haherereye mu Kagali ka Biryogo mu murenge wa Nyarugenge.

Mu Marangi hahise hahinduka aho abantu basohokera bagiye kuhafatira amafunguro atandukanye, ndetse benshi barahayobotse. Icyakora bamwe mu bakihagana binubira ko nta bwiherero buhari bujyanye n'ubwinshi bw'abahasohokera, bigatuma ubukeneye ajya kubutira ku babufite.

Umwe mu baturage bahakorera yabwiye Isango Star ko " Ikibazo cy'ubwiherero hano kirakomeye cyane. Mu masaha ya nimugoroba nibwo haba hari abakiliya benshi nuko ugasanga benshi bakeneye kujya ku bwiherero ugasanga bubaye bukeya. Nakiriye umukiliya nkamujyana hariya asize ikawa, ikawa ye irahora kubera yuko aba yagiye gutonda umuronko ku bwiherero. Urumva ni ukugaruka...hari igihe asanga yaguyemo microbe n'ibiki...."

Undi ati:"Ubwinshi bw'abantu bahaza, ubwiherero buhari ntabwo buhagije. Babwongeye rero byarushaho kuba byiza."

Hari n'abakiliya babura ubwiherero ku Bacuruzi bari guteza imbere, bikaba ngombwa yo kujya kubutira ahandi.

Umukiliya umwe ati:" Ntabwo aba ari byiza, mbere yo kugira restaurant bakabanje kugira ubwiherero.

Aba kandi biyongeraho n'abaturage baba bitambukira ariko bakenera ubwiherero bakabubura kuko babwirwa ko ubuhari ari ubw'abakiliya gusa, mugihe nabo butabakwira!

Emma Claudine NTIREGANYA; Umuvugizi w'umujyi  wa Kigali, avuga ko ubusanzwe buri mucuruzi uhakorera agira ubwiherero, ariko ngo bagiye kugenzura uburemere n’ishingiro ry’iki kibazo.

Ati:" Buri mucuruzi ukorera mu Marangi agomba kuba afite ubwiherero bw'abamugana. Ahubwo ikibazo twaje kumenya cyabaye muri iyi minsi ni uko wasangaga abantu bafunga bwa bwiherero, hanyuma abantu bakenera kubukoresha ntibabubone. Bazakomeza gukorerwa igenzura kugira ngo tumenye ko koko buri mucuruzi wese afite ubwiherero bw'abamugana kandi babukoresha."

Aha hazwi nko mu Marangi bitewe nuko imihanda y'aho itunganyijwe ndetse ni kamwe mu duce tumaze kumenyekana cyane mu mujyi wa Kigali, aho abahagana barimo n’abanyamahanga bakururwa n’umwihariko w’amafunguro yaho.

@INGABIRE Gina/ Isango Star-Kigali 

 May 19, 2025 - 13:36