Abakora umwuga w’ubuhuza baravuga ko guhuza abafitanye amakimbirane bworohereza inkiko bikihutisha n’iterambere.

Abanyamategeko bakora umwuga w’ubuhuza baravuga ko uburyo bwo guhuza abafitanye ibibazo bushobora buhoshya amakimbirane, bikorohereza inkiko ndetse bikanihutisha iterambere. Aba bavuga ko biterwa no kuba nta mwanya uba waratakaye bahugiye mu gukemura amakimbirane. Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga imyaka 10 mu Rwanda hashinzwe ikigo mpuzamahanga cy’ubukemurampaka cya Kigali, KIAC.

kwamamaza

Mugabe Victoire; Umunyamabanga mukuru w’ikigo mpuzamahanga cy’ubukempurampaka cya Kigali [Kigali International Arbitration Centre] avuga ko iki kigo cyashinzwe mu buryo bwo kugabanya imanza z’amakimbirane.

Ati:“KIAC ni ikigo cyashyizweho n’urwego rw’abikorera mu Rwanda kigamije gufasha inkiko na leta muri rusange mu kugabanya umubare w’imanza zajyaga mu nkiko ariko cyane cyane imanza z’ubucuruzi.”

Dr. Kayihura Muganga Didas; Umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda akaba n’umuhuza w’umwuga wigenga, avuga ko ubukemurampaka butareba ubucuruzi gusa ahubwo n’izindi mpaka zishingiye ku mirimo iyo ariyo yose.

 Ati: “[Ubuhuza] ntabwo bureba ubucuruzi gusa ahubwo bukemura impaka izari zo zose zitabujijwe n’amategeko ko zijya mu bukemurampaka. Icyakora ubucuruzi nibwo bwibandwaho cyane.”

Yongeraho ko “bifite umumaro mwinshi cyane kubera ko abafitanye impaka bariyunga kandi bagakemura impaka zabo. Ariko hanabaho kwihutisha procedure kuko biba bitameze nko mu nkiko, aho biba bisubikwa (…) ndetse bakanumvikanisha uburyo procedure yabo bazayihutisha. Ikindi cya gatatu ni uko abafitanye amakimbirane ubwabo bihitiramo amategeko azakoreshwa. Mu bukemurampaka ntihabaho kunaniranwa kuko ntiha nko guca urubanza.”  

 Mugabe Victoire; Umunyamabanga mukuru wa KIAC, avuga ko ibyo ari ibyo kwishimira, ati:“icya mbere umuntu yakwishimira cyagezweho kwari ukubanza kumvisha sosoyete nyarwanda ko ubwo buryo bubaho. Ni ukuvuga ngo politiki yo gukemura impaka mu bwumvikane atiyambajwe inkiko. Ikindi kwari ukumvikana ko impaka zose zitajya mu nkiko.”

 Yongeraho ko “ icya gatatu kwari ukuvuga ngo abacuruzi cyane cyane (ubu buryo bukora cyane mu bacuruzi) ko atari byiza kujya mu nkiko. Si ukuvuga ko atari byiza ahubwo ubwiza kurutaho ni uburyo bo bicara bakikemurira amakimbirane bifashishije abantu bishiriraho.”

 Anavuga ko  habayeho kubaka ubushobozi kuko mu mwaka w’2012 nta mukemurampaka w’umunyamwuga wabaga mu Rwanda, ati: “ ariko uyu munsi dufite abarenga 300. Iki ni ikintu gikomeye cyane kuko kugira ngo dushobore gufasha abanyarwanda bafitanye ibibazo hifashishijwe ubukemurampaka bw’umwuga hagombaga kubanza kubaka ubushobozi bw’abatanga izo serivise.”

Kuva mu mwaka w’ 2012 kugeza ubu, ubu buryo bw’ubuhuza bwifashishije mu gukemura amakimbirane menshi, urugero ni aho kuva uyu mwaka w’2022 watangira hakiriwe ibirego bigera kuri 208.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/qRkGy7ZTFcI" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Sep 30, 2022 - 12:17