
Abakora ubuhinzi barakangurira bagenzi babo kugana ibigo by’imari
Mar 14, 2024 - 14:01
Bamwe mu bakora umwuga w’ubuhinzi barakangurira bagenzi babo kwitabira no kugana ibigo by’imari kuko byabafasha mu iterambere ryabo ndetse no gukora ubuhinzi bw’umwuga kandi bufite intego. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Minagri, ivuga ko nubwo umubare w’abahinzi bagana ibigo by’imari ukiri hasi ariko igerageza kuganiriza ibyo bigo ku buryo ababigana bashaka inguzanyo zishingiye ku buhinzi bakurirwaho imbogamizi.
kwamamaza
Mu rwego rwo gufasha bamwe mu bakora umwuga w’ubuhinzi gutinyuka bakegera ibigo by’imari bagakorana nabyo bagamije gukora ubuhinzi bugezweho, umuryango mpuzamahanga uzwi nka opporttunity international watangije umushinga uzamara imyaka 3 uzibanda mu turere 12 two mu ntara y’Iburengerazuba n’ Amajyepfo.
Shema Placide; umuyobozi wa opporttunity international avuga ko hari impamvu y’uyu mushinga.
Ati “twasanze mu kuvuga ukuri, abantu muri rusange, cyane cyane abagore batabona ubutaka, batagira amahirwe yo kubona amafaranga y’inguzanyo. Twahise dukora umushinga…ku buryo dukorana n’ibigo by’imari kugira ngo bihe inguzanyo abahinzi ku buryo buhendutse kandi kuburyo budaheje.”
“icya kabiri, duhugura abahinzi dukoresheje uburyo butandukanye burimo abakangurambaga b’ubuhinzi babafasha kugira ngo babukore kinyamwuga. Babahugure neza mu buryo bushoboka mu guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere, kubahugura mu buryo bwo gukoresha amafaranga kugira ngo abo bantu bazamure umusaruro no ku butaka buke bushoboka, bagere no ku isoko.”
Gusa avuga ko umubare w’abakora umwuga w’ubuhinzi banagana ibigo by’imari uracyari muke ugereranyije n’abahinzi bahari muri rusange.
Sabine Abeho Hategekimana; ushinzwe ibirebana nuko abahinzi bageza umusaruro ku masoko muri Minagri, avuga ko hakorwa ibiganiro na za banki n’ibindi bigo by’imari kugirango byorohereze abakora ubuhinzi.
Ati: “nibyo koko biracyari hasi, natwe turabibona bikaduhangayikisha. Ni ukuvugana na banki, turaganira, tugirana ibiganiro bihoraho kugira ngo zigire ingazanyo zigenewe abahinzi.”
“ikindi gikorwa: nk’ubu hari umushinga dufite…n’indi mishinga igenda iza yo kugira ngo umuhinzi wakoze umushinga mwiza agabanyirizwe ubwishyu kugia ngo abahinzi babone inguzanyo zihendutse.”
Icyakora abamaze gukorana n’ibigo by’imari bashimira umusaruro byabahaye, bagashishikariza abo bagenzi babo kugana ibigo by’imari.
Umwe ati: “ntarasobanukirwa ibigo by’imari, twahingaga ahantu hagari cyane ariko tukabona umusaruro uri hasi. Aho tumaze gufungukira ubwonko, tugakorana n’ibigo by’imari, baduha inyunganizi ariyo mafaranga tugenda tukaguza noneho tukaza tukazikoresha mu buhinzi, ukaba wahinga ku buso butoya ariko ukabona umusaruro mwinshi kuko wakoresheje ifumbire mvaruganda n’imborera noneho ugasanga umusaruro wazamutse kurenga cya gihe twakoraga nta kigo cy’imari dukorana nacyo.”
“inama nagira abahinzi nuko bagana amabanki kuko arahari menshi yaratwegereye noneho natwe akadufasha kwiteza imbere mu buryo butatugoye.”
Uyu mushinga ugamije gufasha abahinzi kwitabira ibigo by’imari biteganyijwe ko uzarangira 2026. Uzagera kandi ku bahinzi bato barenga ibihumbi 24 ndetse n’amakoperative y’ubuhinzi 48.
@BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


