Abakora muri za Hoteli barasaba kongererwa ubumenyi ku kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa.

Abakora muri za hotel barisaba guhabwa ubumenyi ku bijyanye no kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa kandi ari bo zingiro ry’ubuziranenge buhabwa ababagana. Ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge kivuga ko cyahuguye abagera kuri 60 bo kunganira abantu bose bari mu ruhererekane rwo gutunganya amafunguro, bityo za hoteli zigasabwa kwibiyambaza bagahugura abakozi.

kwamamaza

Amafunguro afite byinshi amariye ubuzima bwa muntu, gusa iyo atujuje ubuziranenge yangiza byinshi mu buzima, nk’uko bamwe baheruka kubitangariza Isango Star.

Umwe mubagana uburiro bw’ahategurirwa amafunguro mu buryo bwa rusange nko mu tubali, resitora n’ahandi, yagize ati: “Dodo baba batetse ugasanga ugeze nko mu rugo ukarwara diarrhea, ugasanga inyama zo mu nda, iz’umubiri, iz’akabenzi, iz’inka zose bakazibika kuri frigo imwe.”

Undi ati: “biba byizewe ku kigero cya 30% kuko nkaho njyewe nagiye nasanze bagira umwanda! N’imigati, usibye n’inyama n’andi mafunguro, ugasanga aguteye gucibwamo ukiva muri resitora.”

Ku rundi ruhande, nubwo hari ibigenda bikorwa mu guhamya ubuziranenge ku biribwa by’umwihariko mu mahoteli, abazikoramo bashimangira ko mu rugendo rw’ubuziranenge hakenerwa uruhare rwabo. Icyakora banavuga ko badahuguwe ntacyo byaba bimaze.

UWASE Aliane ukora muri Hoteli yo mu mujyi wa Kigali mu bijyanye no gutegura mwe mu mafunguro, yagize ati: “byateza ingaruka nyinshi twebwe tudahuguwe, urumva ibipimo byaba biri hasi...mbese navuga ko tutaba tucyizewe kuko urumva ko twebwe nta mahugurwa twabonye, naza ngakora nk’ibyo nagakoze muri resitora yo hasi. Urumva nta hantu naba ntandikaniye nuwikorera mu rugo cyangwa hehe! Ngomba kuba mfite icyo ndusha abandi.”

Nyuma yo kubona ko ubuziranenge ku mafunguro bukeneye kwitabwaho, MULINDI Jean Bosco ufite mu nshingano ibyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa mu kigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge, RSB, avugako bahuguye abagera kuri 60 bakabaha ubumenyi bubafasha mu guhugura abandi.

Avuga ko za hoteli n’abandi bakwiye kubifashisha mu kongerera abakozi babo ubumenyi.

Ati: “bahuguwe mu bice bitandukanye kuva mu buziranenge bw’umusaruro mu murima, uburyo umusaruro utwarwa, uburyo ubikwa, kugenda kugera ku muguzi wa nyuma wabo, wawundi uba ugiye gufata amafunguro. Izo serivise zose bazihuguwemo.”

“aba ngaba badufasha bitari bya bindi twakeneraga abanyamahanga ngo baze baduhe izo serivise zihenze. Bagerageze babakoreshe, twabonye inyungu nyinshi ziri mu kuzuza ubuziranenge kugira ngo birinde ibihombo, bagirirwe icyizere kugira ngo bongere umubare w’ababagana.”

“ rero nibabakoreshe kuko ni abantu bahuguwe kuri ayo mabwiriza mpuzamahanga bazi icyo gukora, bazi bwa bumenyi RSB itanga, niyo package babahaye kugira ngo babashe kuyibyaza inyungu, bayikoreshe.”

Ni mu gihe kandi kugeza ubu abanyarwanda bafite amakuru ku buziranenge bw’ibiribwa n’ibipimo ngenderwaho mu kumenya amafunguro yujuje ubuzira nenge ari mbarwa.

Aba barimo kuva ku bahinga cyangwa aborora ibivamo amafunguro, abayatunganya, abayacuruza kugera yewe no ku banyuma bayafungura. Ibi usanga bisaba ubukangurambaga n’amahugurwa biruseho mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kurya ndetse no kunywa ibyo bizeye.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star.

 Jun 19, 2023 - 13:31