Abakora mu nzego z’ubuzima barasaba abantu gukoresha imiti neza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bavuga ko kuba mu Rwanda hagaragara ikibazo cy’ubwiyongere bw’udukoko (Microbes) tutabasha guhangarwa n’imiti abanyarwanda babigiramo uruhare, bitewe n’abafata imiti nabi cyangwa abanywa iyo batandikiwe na muganga.

kwamamaza

Abakora mu nzego z’ubuzima baranenga bamwe mu banyarwanda kuba bagira uruhare mu bwiyongere bw’udukoko tudahangarwa n’imiti bitewe no kuba bafata imiti nabi ndetse hakaba hari n’abajya kugura imiti batandikiwe na muganga bikaba bituma ya miti itakaza ubushobozi bwo guhangana nutwo dukoko, bakaba basabwa kubyitwararikaho kugirango u Rwanda rubashe guhangana n’iki kibazo.

Dr. Isabelle Mukagatare wo muri RBC ati "biteye impungenge kubera ko dusanga tugereranyije n'imyaka ishize ubu usanga utwo dukoko dusa n'aho dusuzugura imiti twabaye twinshi, umuturage arasabwa kunoza isuku, umuturage iyo arwaye yite kujya kwivuza kugirango muganga amuhe umuti ukwiriye kandi anoza n'isuku kandi uko bamuhaye uwo muti awufate nkuko muganga yabimubwiye kuko iyo miti iyo uyifashe uko bidakwiriye bituma imbaraga ziba nkeya ka gakoko kagasuzugura wamuti, iyo ufashe umuti urengeje uba utumye nako kagenda kakamenyera cyane ku buryo wazarwara n'iyindi ndwara ikeneye wa muti uba utagishobora gukoreshwa".        

Abakora muri za pharmacy nabo basanga uruhare rwa buri wese rukenewe kugirango iki kibazo gikemuke.

Umwe ati "uruhare rw'ukora muri pharmacy ni ugutanga imiti yanditswe na muganga tuzi neza ko imiti afashe ijyanye n'uburwayi afite ikindi ni ukongera kwibutsa abarwayi gufata imiti bakayirangiza iminsi bandikiwe akaba ariyo bafata yuzuye".   

Abanyarwanda bamwe iyo barwaye ntibihutira kujya kwa mu muganga ahubwo usanga bihutira kujya kugura imiti muri za pharmacy nyamara bagakwiye kubanza kujya kwa muganga akabasuzuma akabandikira imiti ijyanye nicyo barwaye, ibi ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kikaba gisaba abanyarwanda kubicikaho bakajya bivuza.

Inkuru ya Angeline Mukangenzi / Isango Star Kigali

 Nov 23, 2024 - 15:19