Abakora mu nzego zitandukanye bahawe amasomo k'ubuhuza bahawe impamyabushobozi

Kuri uyu wa Gatatu abakora mu nzego zitandukanye barimo abakora mu nzego za Leta, abikorera n’abandi basoje amasomo y’ubuhuza kugirango babe abahuza b’umwuga. Ni amasomo yateguwe hagamiwe kubaha ubumenyi bubafasha gukemura ibibazo n’amakimbirane batagiye mu nkiko.

kwamamaza

Aya mahugurwa yatewe inkunga n’ikigo Eduards Mediation Academy hamwe na Mediation home Rwanda, ahabwa abakora mu mabanki abakora mu nzego z’abikorera, inzego za Leta n’abandi bavuga ko bishimiye amasomo bahawe n’icyo azabafasha mu kazi kabo ko guhuza abagiranye amakimbirane.

Umwe ati "hari uburyo umuntu wabwiraga umugannye uti gira vuba vuba ngende ndi kwihuta, mu buhuza ntabwo ibyo bintu biba bikwiye, uba ugomba gufata igihe ugaha abantu igihe ukabereka ko ubitayeho kugirango impande zombi zibashe kukwisanzuraho  muri icyo gikorwa mugiye kujyamo".  

Umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me. Moise Nkundabarashi avuga ko uburyo bw’ubuhuza bufasha gukemura ibibazo kandi bigasiga abantu bumvikanye.

Ati "uburyo bwo gukemura ibibazo butuma abantu babashaka kubona ibisubizo mu gihe gito bikanutama babasha no kwiyunga, iyo abantu bamaze gucibwa imanza umwe agatsinda undi, icyo biba bivuze nuko ufata rwa rubanza ukajya kururangiza ariko iyo abantu biyunze bituma abantu barushaho kugira umuryango utekanye bakabasha no kugira ibindi bintu bakorana".

Gukemura ibibazo mu buryo bwa kimeza biri mu muco w’abanyarwanda ariko abahuza b’umwuga bagomba kubishyiramo uburyo bushya kugirango bafashe abagiranye amakimbirane nkuko bivugwa n’umuyobozi w’akanama ngishwanama k’abahuza Prof. Sam Rugege.

Ati "kuva kera twakemuraga ibibazo mu bwumvikane, mwabikoraga mu buryo bwa kimeza, ni ukubakiraho mugakomeza uburyo bushya n'uburyo musanganywe kugirango mukemure ibibazo by'abaturage bacu, twese turasenyera umugozi umwe wo gukemura ibibazo by'abaturage bacu". 

Ubuhuza mu Rwanda ni uburyo bushya bwashyizweho bufasha mu gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko.

Ubuhuza kandi busigaye bukoreshwa hirya no hino ku isi aho kuri ubu hari imanza zikomeye zitajyanwa mu nkiko kubera hari ibigo bikomeye usanga bidashaka ko amabanga yabyo ajya hanze bagahitamo gukemura ibibazo mu buryo bw’ubuhuza.

Inkuru Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Mar 28, 2024 - 13:42