
Abakora mu mahoteli na za Resitora barasabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
Apr 17, 2024 - 06:26
Muri gahunda yo gukomeza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu gihe cy'iminsi 100 hibukwa miliyoni irenga y'abanyarwanda bishwe bazira uko baremwe, kuruyu wa kabiri ihuriro ry'amahoteli, ubukerarugendo, utubari n'amaresitora bibutse abari abakozi bahakoraga n'abandi batutsi bishwe mu 1994, maze bibutswa ko kwibuka ari inshingano za buri wese ko bo nk'umwihariko bagomba gukomeza gusigasira ibyagezweho bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
kwamamaza
Ni umuhango witabiriwe n'inzego zitandukanye harimo n'abokozi bo mu mahoteli n'amaresitora byo mu Rwanda ndetse n’abayobozi b'amahoteli ku isi bashinzwe iby'ibiribwa n'ubuhinzi.
Mubuhamya bwatanzwe na Mugemana Alphredi wavutse mu 1952, avuga ko amateka ayazi cyane kuko yanakoraga muri hoteli Novotel icyo gihe. Avuga ko itotezwa ry'Abatutsi ryatangiye kera ariko mu 1994 byabaye agahomamunwa kuko inzira y'umusaraba yanyuzemo we n'umuryango we ariwe wenyine wasigaye mu muryango avukamo.
Umuyobozi wa sendika y'abakozi bo mu mahoteli n'amaresitora ndetse n'utubari, Madam Frora Nyiratsinda, avuga ko kuba iyi sendika icyiyubaka ko kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko baremwe ari inshingano zabo, akaba asaba abakozi bakora mu mahoteli kwirinda icyasenya igihugu ahubwo bakacyubaka.
Ati "twifuza gutanga umusanzu wacu nk'abanyarwanda mu kwibuka twiyubaka, tuba tugirango tuzane abakozi bamenye aho byapfiriye n'aho byazukiye, impanuro duha abakozi bo mu mahoteli cyane cyane kuko ari n'abana ni ukurwanira gusigasira ibyagezweho, kubazana ku rwibutso rwa Gisozi bituma bamenya amateka yabaye bo bataravuka".
Prisca Murekeyisoni umugenzuzi w'umurimo mu karere ka Gasabo waje ahagarariye Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo MIFOTRA, yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri wese, ashimangira ko iyi sendika ifite inshingano zo kwibuka no gusigasira ibyagezweho muri iyi myaka 30.
Ati "kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano zacu, iyo twibuka tuba twibuka abishwe urupfu rubi bishwe, inzira y'umusaraba banyuze, turashimira sendika y'abanyamahoteli baje guha agaciro Abatutsi bashyinguye muri uru rwibutso rwa Gisozi, turasaba ko bakomeza gufatanya n'abanyarwanda kubaka u Rwanda ruzira Jenoside kandi bakagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside".

Umuyobozi uhagarariye sendika z’amahoteli mu bijyanye n’ibiryo ndetse n’ubuhinzi ku Isi yasabye abakora muri izi serivise ko bakwiye kwibuka biyubaka kandi baharanira ko ibyabaye bitazongera cyane ko byabaye isi yose irebera kuko nawe nubwo yari umwana yabikurikiraga ari iwabo muri Amerika.
Kuva mu 1932 ubwo indangamuntu yajyagaho nibwo habayeho gucamo ibice abanyarwanda ari nabwo ubwoko bw'Abatutsi bwatangiye gutotezwa kugeza mu 1994, hakaba harishwe abarenga miliyoni.
Urwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali rufite imva 14 zishyinguyemo abarenga ibihumbi 250, uru rwibutso nk'igihamya cy'Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rwanditswe kurutonde rw'umurage w'isi rwa UNESCO kuri 20 Nzeli umwaka ushize kugirango rubungabungwe ku nyungu rusange zabatuye isi.
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


