Abakobwa n'abagore bakora ubucuruzi buciriritse baracyafite imbogamizi

Abagore n’abakobwa bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse baravuga ko hari imbogamizi zikibazitira ku kugera ku iterambere rirambye harimo n’icyizere gicye ibyo bakora bigirirwa ku isoko.

kwamamaza

Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora ubucuruzi buciriritse, bagaragaza zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zibangamira iterambere ryabo.

Umwe ati "imbogamizi ni igishoro no kwagura ibitekerezo dufite kugirango bigere ku bandi, ikindi abantu ku isoko kutugirira icyizere ko ibyo dukora dufite ubunararibonye kandi dushobora kubikora neza".  

Ibibazo bahura nabyo kandi binagaragazwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n'abakozi muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Ogechi Adeola aho ahera yemeza ko abagore bakenewe kwegerwa no kwitabwaho byihariye mu gukabya inzozi zabo.

Ati “Abagore by’umwihariko bo muri Afurika bakeneye kongererwa imbaraga, kuko baracyahura n’imbogamizi zibazitira kugera ku nzozi zabo, harimo nk’umuryango, abo babana nabo umunsi ku munsi ndetse n’icyo babitezeho, rero ducyeneye kubongerera imbaraga kugirango bahangane n’izo mbogamizi. Abagore kandi bacyeneye kugira abo bareberaho, babafasha mubyo bakora byose no kubayobora mu nzira y’ubucuruzi bakora kugirango bazagere kubyo bahoze bifuza.”

Nka kimwe mu bisubizo, hari banki zashyiriyeho abagore bakora ubucuruzi amashami ashinzwe kubegera no kubafasha.

Michelle Gacinya, umukozi w’ishami nk’iri muri banki ya Kigali, avuga uko bahisemo kwegera abagore no kubagira umwihariko.

Ati "twagiye tubegera, tubaganiriza tugerageza kumva urugendo rwabo tuza gusanga hari imbogamizi, kimwe muri ibyo ni ukutabona ingwate zituma babasha kugana ama banki kugirango babone ayo mafaranga, banki ishyigikira ibikorwa by'abagore cyane cyane bituruka mu kwemera ko iyo ufashije umugore uba ufashije umuryango kandi umuryango uba ufasha n'igihugu".       

Olive Zimurinda, umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’abanya-Canada witwa CECI mu Rwanda, ni umuryango unaharanira guteza imbere abagore, kubwe asanga abagore bacyeneye gutinyuka no kwigira kubandi.

Ati "icyo tubasaba ni ukwitinyuka kandi nabo bagashyiramo uruhare rwawe rwo gushaka kwiga, abagore turabakangurira kugirango bigirire icyizere batinyuke ariko banige, bashake kumenya, bashake ayo makuru, bashake ubwo bufatanye n'abandi bagore bafite aho bageze kugirango babigireho".         

Kuri uyu wa kabiri nibwo abagore bakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bahujwe n’abandi babashije kwiteza imbere baganirizwa ku guhangana n’imbogamizi bagihura nazo, byakozwe ku bufatanye bwa CECI, Kaminuza ya Kigali na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Inkuru ya Yassini Tuysihimire / Isango Star Kigali

 Apr 2, 2025 - 10:00