
Abakobwa kakiri bato bazitiwe no kubura abo bafatiraho urugero.
Dec 8, 2023 - 14:08
Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi barasaba abakiri urubyiruko gutinyuka no kugerageza guhatanira imyanya y'ubuyobozi kugira ngo hazaboneke ababasimbura, cyane ko biganjemo abarikugana mu za bukuru. Ku ruhande rw’abakiri urubyiruko bavuga ko bagihura n'inzitizi nyinshi zirimo kubona abo bagafatiyeho icyitegererezo babatenguha. Basaba ababoneye izuba kurangwa n’ imyitwarire ibera abakiri bato urugero.
kwamamaza
Nyuma y'imbaraga leta y'u Rwanda yashyize mu gufasha abagore gutinyuka inzego z'ubuyobozi, Dr. Valentine UWAMARIYA, Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, avuga ko nubwo inzitizi zigihari, zatanze umusaruro ndetse n’ intambwe yatewe ari iyo kwishimira.
Ati: “u Rwanda rwateye intambwe twishimira twese. Rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga nko guca ivangura rikorerwa abagore n’abakobwa mu nzego zose. Nyamara nubwo umugore ageze aheza, ntitwabura kuvuga ko hakigaragara icyuho mu nzego zimwe na zimwe.”
“ nko mu buyobozi bw’inzego zibanze, abagore bari ku rwego rw’abayobozi b’uturere [Mayors] bangana na 13.3%.”
Ibi bishimangirwa na NYIRAJYAMBERE Berancilla; perezidante w'inama y'igihugu y'abagore akaba n'umunyamuryango w'ihuriro ry'abagore b'abayobozi mu nzego zitandukanye. Avuga ko iki aricyo gihe ngo batekereze ku bazabasimbura b'ikiragano gushya.
Ati: “urubyiruko rwacu narwo rwifitiye icyizere kandi narwo murabona ko rufite inshingano zitandukanye. Ubwo rero uku gukomeza turi kumwe n’urubyiruko tubabwira ngo ikiragano tubashaha turashaka kubigisha, kubatoza ku buryo muzaba abayobozi beza, ejo muzabe ababyeyi beza, muzabe abanyarwanda beza….”
Icyakora Dr. Usta KAITESI, Uyobora Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB, avuga ko iki aricyo gihe ngo n'ababashije kugera mu nshingano bamenye ko nyuma y'ubuyobozi bafite n'inshingano zo kwita ku muryango zibareba.
Ati: “ kur’iyi miyoborere ni ukureba ibyari byaraduhagaritse ariko noneho tukareba ibyo dusabwa kandi tugafata inshingano. Mu rugo, iwacu, abo turera, hanyuma twaza no mu kazi turi twe. Iyo ndi muri RGB nkora buri munsi nifuza ko umukobwa undeba akeka ko bishoboka.”
Ariko kandi kuri bamwe mu bagore bakiri urubyiruko bashoboye kujya mu buyobozi, bavuga ko bagenzi babo bakeneye ubukangurambaga buruseho ndetse bukajyana n’ubunyamwuga bubangikanye n’ubunyangamugayo ku bo bafataho icyitegererezo. Bitabaye ibyo, ngo hari abo barushaho guca intege.
Umwe ati: “iyo abadamu b’abayobozi bari mu nshingano bazikora neza bituma abari hasi babigiraho. Kuburyo iyo afite ikinyabupfura bitera imbaraga abandi. Ubikora nabi nawe ni imbogamizi mbi kuko bituma hari abari hasi bavuga ngo aho kugira ngo mb’umuyobozi nka runaka nabireka. Icyo twabasaba ni uko bakomeza kuba intangarugero.”
Undi ati:” bihangane bakore inshingano barimo kandi n’ahandi batwereke ko hari itandukaniro ko kuba ari umuyobozi no muri sosiyete nyuma y’akazi tugire ukundi kwiza tumubona, gutandukanye na wawundi utari umuyobozi. Bizatuma nanjye nshishikara.”
Ibi byagarutsweho ku ku wa kane, ubwo abagize ihuriro ry’abagore b’abayobozi mu nzego zitandukanye bakoze inama nyunguranabitekerezo, aho bashashe inzobe bigira hamwe ibikibangamiye urugendo rw’abagore mu miyoborere, mu rwego rwo kurebera hamwe ibyakorwa mu gukuraho izi nzitizi n’izindi zikigaragara.
Bavuga ko byakozwe mu ntumbero yo gutinyura ikiragano gishya kigizwe n’abakiri urubyiruko rw’abagore gutinyuka kwinjira mu buyobozi.
@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


