Abakandida bigenga barasaba koroherezwa mu kubona ibyangombwa

Kuva itariki ya 17 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangiye kwakira kandidatire z'abifuza kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite, abakandida bigenga muri iki gikorwa bagaragaza ko kubona ibyangombwa byuzuye bibemerera gutanga kandidatire kumwanya bashaka kwiyamamazaho bikigoye bakaba basaba ko hari icyahinduka kugirango nabo boroherwe kuzicara muri izi ntebe .

kwamamaza

Kuwa Gatanu Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye ibyangombwa by’abantu bo mubyiciro bitandukanye, harimo Manirareba Herman watanze kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu , aho mubyangombwa yatanze habuzemo imikono y'abantu 600 akavuga ko azabizana vuba.

Avuga ko bagihura n'imbogamizi z'igihe kidahagije cyo gushaka ibyangombwa bibemerera gutanga kandidatire.

Ati "bagombye gutanga igihe gihagije, gahunda ya komisiyo y'igihugu y'amatora ndayifite abakandida gutangira gusinyisha kuri 18 z'ukwa 4 kugeza kuri 30 z'ukwa Gatanu, kandidatire zigatangwa guhera kuri 17 kugera kuri 30 z'ukwa Gatanu, mubyukuri urumva icyo gihe gihagije kugirango uwifuza kwiyamamaza abe yageze ku ntego ze?"  

Iki kibazo cy'igihe kidahagije n'amikoro ku bakandida bigenga agihuriyeho na Mwubahamana Vincent nawe watanze kandidatire ku mwanya w'umukandida Depite nk'umukandida wigenga.

Ati "ntabwo byoroshye kubona ibyo byangombwa byose kuko biramutse byoroshye buri wese yagenda agahita abizana, bisaba kugaragaza ubunyangamugayo bwawe, icyakorwa icyambere ni igihe, ibi bintu twabikoze mu gihe kingana n'ukwezi kumwe, bisaba ubushobozi, igihe iyo kibaye gitoya ubushobozi bigusaba buba bunini cyane kandi ugasanga rimwe na rimwe hashobora kubamo amakosa, igihe nikiyongera ibibazo bimwe bizakemuka".  

Kwakira kandidatire byatangiye tariki 17 Gicurasi 2024, bikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2024.

Kandidatire zemejwe burundu zizatangazwa tariki 14 Kamena 2024, abakandida bemejwe batangire kwiyamamaza guhera tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024, naho Abanyarwanda bari mu Rwanda bakazatora tariki 15 Nyakanga 2024. Hazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga.

Ni mu gihe tariki 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko, n’Umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, naho ibyavuye mu matora bitangazwe mu buryo bwa burundu bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 May 27, 2024 - 07:57