Abajyanama b'ubuzima barasaba ubumenyi buhagije ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mu gihe leta y’u Rwanda irajwe inshinga n’ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwandu bwa virusi itera SIDA bukomeje kwiyongera n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu, ndetse ikanasaba buri ruhande gushyiraho itafari, abajyanama b’ubuzima baravuga ko batagira uruhare ruhagije mu gihe nabo ubwabo nta bumenyi babifiteho.

kwamamaza

Ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwandu bwa virusi itera SIDA n’inda ziterwa abangavu, ni bimwe mu bibazo biremerereye umuryango nyarwanda ndetse bigira ingaruka ziganisha ku makimbirane mu muryango n’izindi.

Nubwo abajyanama b’ubuzima basanzwe batanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’ibindi bibazo birimo zimwe mu ndwara, kuri ibi bibazo bitatu, ngo ntibatanga umusanzu uhagije mu gihe nabo nta bumenyi babifiteho, bityo ngo babanze bigishwe.

Umwe ati "hari nk'igihe usanga umwana yaratewe inda ubufasha agomba guhabwa nuko uhita umujyana kwa muganga kugirango batangire bamukurikirane".  

Undi ati "icyo dukora twebwe nuko uwo dusanzwe yakorewe ihohoterwa tumujyana kwa muganga ariko ntabwo twari tuzi ko hariya hakorewe icyaha naho tugomba kuharinda kugirango bazabone uko bakurikirana kiriya cyaha".  

Undi nawe ati "haracyakenerwa izindi mbaraga kugirango bibe byagera ijana ku ijana, ababishinzwe barushaho cyane gufasha abayobozi babishinzwe kugirango bagere ku baturage hanyuma bahabwe amasomo ashoboka".      

Ni inzitizi zishimangirwa n’umuryango nyarwanda uharanira imibereho myiza y’abana b’abakobwa, wibanda cyane ku kurwanya inda ziterwa abangavu.

Nsengimana Rafiki Justin, umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango akavuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego.

Ati "imbogamizi abjyanama b'ubuzima bahura nazo ni ukutagira ubumenyi buhagije no kuba badafite amakuru ahagije ku bijyanye n'inda ziterwa abangavu, ku bijyanye n'ihohoterwa, ku bijyanye na virusi itera SIDA, ni uguhugura abajyanama b'ubuzima nk'abantu babana n'abaturage umunsi ku munsi ku bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abangavu na virusi itera SIDA, bigishwe uburyo bashobora kubafasha kugirango babone ubutabazi bwihuse kugirango ubuzima bwabo butajya mu kaga".    

Uwisoni Laure Immaculee, umuyobozi mukuru ushinzwe ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kigo gishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ntahakana ko aba badafite ubumenyi buhagije, ariko akabasaba ko ubonye ahavutse ikibazo yajya afasha yihutira gukorana n’izindi nzego zibisobanukiwe.

Kuri uyu wa kane, umuryango nyarwanda uharanira imibereho myiza y’abana b’abakobwa wibanda cyane ku kurwanya inda ziterwa abangavu Happy Family Rwanda (HFRO), wahuguye abajyanama b’ubuzima 60 bo mu karere ka Nyarugenge ku musanzu ukwiye batanga mu guhangana n’ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina, ubwandu bwa virusi itera SIDA n’inda ziterwa abangavu.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Oct 11, 2024 - 08:49