Abahinzi bumuceri mu gishanga cya Cyaruhogo bagirwa no kubona imashini ziwugosora

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo mu karere ka Rwamagana, baravuga ko bagorwa no kubona imashini zo kugosora umuceri bitewe nuko izo bari basanganwe zashaje. Bavuga ko izasigaye zikora zidahwanye n'umubare wabo. Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana buvuga ko bugiye kubakorera ubuvugizi bakabona Nkunganire yo kugura imashini zo kugosora umuceri.

kwamamaza

Iyo ugeze aho abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo banika umuceri ndetse naho bawubika, usanga hari imashini ziwugosora ariko inyinshi zarapfuye. Bamwe muri bo bavuga ko imashini nzima zo kugosora umuceri ari nke ugereranyije n'abazikenera, ku buryo mu gihe cyo kugosora umuceri banatanguranwa n'imvura ko yawusanga hanze. Ibyo bituma bisanga bazirwanira, bamwe bakabura uko bawugosora.

Umwe yagize ati:" nyine iyo ziryamye ziba zapfuye. Ariko izindi, kubera ko koperative igahita izikoresha. Izi ngizi zo zarapfuye. Dufite nk'imashini 30 rwose twakoroherwa. Nkaho tuba twoherejeyo imashini imwe, hakajyayo ebyiri. Kuri iyi mbuga nini hakajyamo nibura nk'icumi."

Undi ati:" nka gutya tuba twasaruriye aha, hari Ababa basaruriye kuri ziriya mbuga z'ahandi. Kubera ko nta mashini ziba zihari, baraza bagafata imwe iri aha. Kubera zimwe zapfuye, niba inzima ari 3, bamwe bakabura imashini. Iyo bumishije ari nk'abantu 100, kubera bwa bukeya muri kugosora rimwe mwese, hari igihe imvura ishobora kugwa bamwe bataragosora nuko ugasanga wa muceri urangiritse kubera kubura imashini kuko ziba zabaye nkeya."

Aba bahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo basaba ko bafashwa kubona imashini zigosora umuceri zihagije, kuko izo bari bafite zashaje kandi no kubona inshyashya zikaba zihenda. Basanga hakenewe ubufasha bwa Leta.

Umwe ati:" nk'abahinzi twasabaga ko Leta yadufasha kongera izi mashini kugira ngo tubone izo kugosora zihagije."

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko kuba ari abahinzi bakora umwuga ubyara inyungu, bakwiye kujya bizigama udufaranga duke ku musaruro wabo. Avuga ko nyuma Akarere kabakorera ubuvugizi kugira ngo babone Nkunganire ku machine zigosora umuceri baba bakeneye, nkuko itangwa no ku bindi bikoresho abahinzi bakenera.

Ati:" umuntu wese ucuruza, ukora umurimo ubyara inyungu yakagombye kujya yizigama duke duke ugira ngo ibikoresho akeneye n'ibindi bizemo. Wenda icyo twakora ni ubuvugizi buvuga ngo muri bya bindi bijyamo Nkunganire kuko harimo n'imashini zuhira n'indi, habe hakwiyongeramo n'imashini zihura umuceri. Ariko muri iki gihe zitaraboneka, bagomba kumva ko kuri ya nyungu bungutse ko hari bagomba gukuraho bakkagira ibibazo bike byoroheje babasha gukemura."

Abanyamuryango ba Koperative CORICYA y'abahinzi bub'umuceri  gishanga cya Cyaruhogo mu karere ka Rwamagana bagera hafi kuri 700 nibo bakenera imimashini yo kugosora umuceri.

Ni mu gihe izo bafite nzima zitagera no kuri 12 , nkuko babitangarije Isango Star. Basaba ko bafashwa zikiyongera cyangwa izapfuye zigakorwa kuko umuceri utagosoye nta buziranenge uba ufite imbere y'abawugura bawujyana mu ruganda.

@ Djamali Habarurema/ Isango Star- Rwamagana.

 Feb 21, 2025 - 16:59