Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo babangamiwe no kuweza bakabura aho bawubika

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo giherereye mu karere ka Rwamagana babangamiwe n'uko bahinga umuceri bakeza ariko bakabura aho bawubika, mu gihe ugitegereje kujyanwa ku ruganda kuko n'aho bawubika unyagirwa bitewe nuko ari hanze. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko ibyo aribyo ariko bukabasaba gutera intambwe mu gushaka ibisubizo byo kubaka inzu bazajya babikamo umuceri, kandi bwiteguye kubatera inkunga.

kwamamaza

Iyo ugeze aho abahinga umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo babika umuceri wumye utegereje kujyanwa ku ruganda, ubona upakiye muri za hangari zisakaye gusa ariko ku ruhande harangaye ku buryo ubukonje n’amahuhezi y’imvura biwugeraho mu buryo bworoshye.

Abahinzi bahabika umuceri bavuga ko kuba umusaruro wabo utagira aho ubikwa nko mu nzu, bituma wangirika kuko iyo imvura iguye uhita usubira ibubisi. Bavuga ko bibasaba izindi ngufu zo kongera kuwanika bundi bushya.

Umwe ati: “aho twanurira ni ikibazo mugihe tumaze kugosora kuko izi hangari batwubakiye urabona ko zirarangaye. Ikindi zirashaje.”

Undi ati: “hari igihe imvura igwa nuko ikawunyagira noneho umukozi wazanywe n’umushoramari yashyiramo ibipimo agasanga waranyagiwe, wasubiye kuba mubisi. Bituma umushoramari awanga nuko akavuga ngo nitubanze twongere twanike.”

“iyo weze ari mwinshi cyangwa tugasarura mugihe cy’imvura, aho tuwanurira turahabura nuko ukanyagirirwa hanze. Nyine umuceri umerera mu mbuga.”

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo basaba ko bakubakirwa inzu yo kubikamo umuceri uba umaze kuma kuko kuba udafite aho ubikwa hameze neza bibatera ibihombo ku buryo hari n’uwo bajugunya kubera amahuhezi y’imvura.

Umwe ati: “icyo twasaba ni uko ubuyobozi buramutse budukoreye imbuga, badukorera naho kwanurira uyu muceri nuko ukagira umutekano.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko ikibazo cy’aba bahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo cyumvikana ariko nabo nk’abakora ibikorwa by’ubuhinzi bibyara inyungu bagakwiye kwishakamo ibisubizo nuko Leta ikabunganira ku bindi batabonera ubushobozi.

Yagize ati: “ubivuze neza cyane uti andi makoperative amwe namwe bafite inyubako. Izo nyubako n’ubundi ni koperative zaziyubakira. Igihe rero hari aho barambagije, bakadusaba aho kubaka cyangwa uburenganzira bwo kubaka tubona hatabangamye, rwose twabaha ubwo burenganzira, nabo bakubaka iyo hangar ikajya ibafasha.”

“Haba hari ubumenyi badafite mu bijyanye na Technique by’uko yakubakwa nuko tukabaha ba engenieur b’Akarere bakabafasha kubagira inama. Numva ari igitekerezo cyiza, aho kugira ngo umuceri wangirike. Ahubwo mubabwire ngo Akarere kemeye kubaha ba Engenieur bashobora kubagira inama z’uko byakorwa.”

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo bagaragaza n’ikindi kibazo cyo kutagira imbuga banikaho umuceri. Icyo kandi gihura n’icyo kutagira inyubako ifunze babikamo umuceri wumye, byose bigatuma umusaruro w’umuceri wangirika, bagahura n’ibihombo kuko abashoramari bawanga ndetse no guhora bawanika buri gihe bidashira.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Feb 12, 2025 - 10:37