
Abahinzi b'ibigori barasaba kurindwa igihombo n'ababagurira umusaruro
Dec 20, 2024 - 10:57
Hari abahinzi bo mu karere ka Kayonza basaba ko ibigo biba byaratsindiye amasoko yo kubagurira umusaruro byajya babasanga aho basaruriye kuko iyo bawujyanye aho bakorera bibagusha mu bihombo. Ibi babitangaje igihe hitegurwa isarura. Icyakora Depite Uwamariya Odette asaba abashishikariza abahinzi gukora ubuhinzi, kujya banatekereza uko isoko ry’umusaruro rizaboneka nk’ibyabarinda igihombo.
kwamamaza
Bumwe mu buhamya bw’abahinzi bibumbiye muri koperative y’abahinzi b’ibigori yo mu kagari ka Ryamanyoni mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza, bagaragaza ko umwaka ushize, umushoramari bahawe ngo abagurire umusaruro yabananije akabasaba ko bawumushyira aho akorera.
Bagezeyo, abahinzi bamaze iminsi itatu bategereje ko abagurira ariko binatuma umusaruro wangirika bibaviramo kugurirwa ku giciro gito.
Umwe ati: “ikibazo cya mbere ni icy’umusaruro. Iyo tugiye kugurisha tumarayo igihe dutonze umurongo nuko ibigori bikaza gukonja maze badupimira bagasanga bitujuje ubuziranenge bakatugurira ku giciro gito.”
Undi ati: “ni ikibazo kuko njye twaranasereye. Minisiteri yavuze ko igiciro ari 400F nuko ibigori byacu turabijyana muri EAX tubigejejeyo byasoje batuguriyeb kuri 350F kuber ko batubwiye ngo byarapfuye. Ni cya kindi kigaruka ngo umusaruro warangiritse.”
Uko gutegereza, abahinzi bagusobanura nk’uguterwa n’abantu benshi baba bahazanye umusaruro wabo.
Umwe ati: “ni ukubera ko abantu aba ari benshi. usanga imodoka ari nyinshi noneho bakayigeraho imaze nk’iminsi itatu.
Bitewe n’izi ngorane bahuye nazo umwaka ushize, zirimo abahinzi basaba ko ibyo byakosorwa maze abazagura umusaruro wabo w’uyu mwaka bakajya bawusanga aho watunganyirijwe kuko bizarinda ko utakaza ubuziranenge.
Umwe yagize ati: “twifuza ko niba baratugurira baze babipimire aho, baze babyipimire nuko bajyane ibigori byujuje ubuziranenge. Imodoka ziraduhenda kuko nitwe twishakira imodoka nuko tukagerayo zikamarayo gatatu nuko bakatwongeza andi mafaranga noneho ugasanga duhuye n’ibihombo gusa.”
Undi ati: “dufite icyufuzo ni uko ayo makampani y’amasoko yajya aza agakura umusaruro aha ngaha. Njyewe igisigaye ni ukuzabona amafaranga yanjye.”
Depite Uwamariya Odette avuga ko ubusanzwe abashishikariza abahinzi guhinga baba bakwiye no gutekereza ku isoko ry’umusaruro uzaboneka. Yongeraho ko n’abazawugura bakwiye kuwukura aho umuhinzi yawutunganyirije bitabaye ko awubasangisha aho bakorera. Yizeza ko iki kibazo nacyo kizashakirwa igisubizo.
Ati: “ikijyanye n’isoko ry’umusaruro nacyo twaragikurikiranye. Ariko icyo twemera natwe ni uko igihe umusaruro wabonetse, igihe turimo duhinga tuba dukwiye no kubijyanisha ngo nitubona umusaruro isoko rizava he? Leta yabishyizemo imbaraga ishaka kampani zigura umusaruro w’abaturage. Ubundi byakabaye bikurikiranwa muri ubwo buryo bitavunye umuhinzi.”
“mureke tubone amakuru tuyegeranye hanyuma ku bufatanye n’inzego hazafatwa umwanzuro.”
Aba bahinzi kandi banagaragaza ko uretse guhombywa n’uko umusaruro wabo umara igihe utegereje kugurwa bikawuviramo kwangirika, binahombywa no gukodesha imodoka ziwugeza kuri abo bashoramari bawugura. Aha niho bahera basaba ko wajya ugurirwa aho watunganyirijwe.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


