Abahinzi barasaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ku miti ikoreshwa mu guhungira imyaka.

Abahinzi barasaba inzego zibishinzwe gukora ubushakashatsi ku buryo gakondo basanzwe bifashisha barinda umusaruro wabo ibyomyi mu gihe cyo guhunika. Aba bavuga ko bibagora kumenya imiti yizewe bakwifashisha igihe kuko hari n’abakoresha iyo mu nganda yagenewe gukoreshwa mu buhinzi. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, buvuga ko ubushakashatsi ku miti bukorwa ndetse ko n'urutonde rw'imiti yemewe n'itemewe bigaragazwa.

kwamamaza

Imiti abahinzi bifuza ko yakorwaho ubushakashatsi bwimbitse niyo babona ko ibafasha mu guhungira imyaka bayirinda kumungwa mugihe bayihunitse nyuma yo gusarura.

Iyo miti ni iyo mu ngero z’ibimera ndetse n’ubundi bwoko bw’imiti benshi, bavuga ko ihawe umurongo cyangwa igatunganywa biruseho byagabanya ibyago abantu bashobora guhura nabyo barya imyaka yahungiwe hifashishijwe imiti yo mu nganda.

Umwe mu bahinzi baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati:”yego hari impungenge kuko abantu bashobora gukoresha nka roketi[umuti] uvura nkongwa. Ariko iyo uwukoresheje ku musaruro umaze gusarura ni bibi cyane rwose kuko wangiza n’ubuzima bw’abantu. Icyo gihe uba wirwanaho nk’uwabuze ubundi buryo.”

 Uyu muhinzi anavuga ko hari n’abakoresha ibyatsi bitandukanye. Ati: “ hari abakoresha nyiramunukanabi: ni ibyatsi bimera bikanuka nabi ndetse niyo ubishyize ku ntozi ziriruka. Hari abakoresha ivu, amashyara…nkanjye nkoresha cypre.”

 Mu kugaragaza akamaro k’ubushakashatsi bwimbitse ku miti ikoreshwa, mugenzi we nawe ati: “urugero: niba ari urusenda rukoreshwa ni uruhe? Rukoreshwa rute? ibyo bimenyekane. Mbese abo bahanga badushyiriremo inyunganizi, niba ari iryo vu, ibyatsi runaka…ese bikwiye gutegurwa gute? Ndetse badufashe habeho n’inganda zibitunganya!”

 Aba bahinzi bavuga ko uburyo bwose bakoresha baba birwanaho. Ariko Sendege Norbert; Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, RAB, ishami rya Rubirizi, yaburiye abahinzi bifashisha umuti witwa roketi mu guhungira umusaruro, avuga ko uyu muti wagira ingaruka kandi ko  hari urutonde rw’imiti yemeye.

 Sendege ati:“Buri mwaka havugururwa urutonde rw’imiti yemewe gukoreshwa ndetse n’itemewe. Umuti rero wavuze [rokete] ni umuti uterwa mu bihingwa, ntabwo ari uwo guhungira. Niba hari n’abawukoresha yaba ari amakosa ariko habaho gukurikirana.”

Avuga ko nka RAB bazakomeza guhugura bahinzi kugira ngo bamenye umuti bakoresha ndetse n’ikigero cyawo, ati: “Mu rwego rwacu ni uko dukomeza kwigisha abahinzi noneho ukeneye guhunika akamenya imiti ashobora gukoresha, akamenya doze agomba gushyiramo kugira ngo wa musaruro yabonye ugumane ubuziranenge wabwo.”

 Sentege avuga ko imiti gakondo abahinzi basaba ko yakwitabwaho, yemeza ko yaba myiza kurusha iyo mu nganda, ndetse ko n’ubushakashatsi bukorwa hasuzumwa ubuziranenge bwayo.

Sendege Norbert, ati: “Ubundi iyaba byadukundiraga ko ariyo twakoresha ntidukoreshe iriya yo mu nganda. Rero ubushakashatsi bugenda bukorwa ku bihingwa bitandukanye, ndetse bikorwa mu bigo bya leta nka RAB, ibya kaminuza ndetse bitavanyeho ko mu miryango itegamiye kuri leta n’ahandi ubwo bushakashatsi bwakorwa. Iyo butanze igisubizo cyiza, nta mpamvu yatuma tutabikoresha.”

Uretse iyi miti, mu mwaka w’ 2019, ishami rishinzwe gufata neza umusaruro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) ryakanguriye abahinzi guhunika imyaka beza hifashishijwe imifuka igezweho idasaba gushyiramo imiti kandi umusaruro ntiwangirike, nkuburyo bwo kurushaho kubungabunga ubuzira nenge bwawo.

Icyakora ubu buryo ntibwakwigonderwa na buri muhinzi bitewe n’igiciro kiri hejuru cyane cy’iyi mifuka, aho usanga umwe ugura amafaranga y’u Rwanda 1 700Frw.

Mur’iki gihe hakomeje ingamba zo kongera umusaruro ariko nazo zisaba  imbaraga zo kubijyanisha n’ingamba zo guhunika mu buryo budahombya abahinzi, aho hari bamwe birangira umusaruro wabo wangijwe no kumungwa cyangwa n’ibindi byonnyi. 

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 14, 2022 - 12:50