Abahinzi barasaba ko hajyaho ubwishingizi bw'ibihingwa kugera ku musaruro

Hari abahinzi b’imboga n’imbuto bo mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ubwishingizi bw'ibihingwa bafata mu bigo bakorana nabyo budakemura neza ibibazo byose bahura nabyo, cyane cyane indwara zifata ibihingwa. Banenga ko iyo bibasiwe n’izo ndwara, bashumbushwa amafaranga adahuye n'igihombo baba bagize, bakaba basaba ko hajyaho uburyo bwo kwikwishingi ibihingwa  kugera ku musaruro.

kwamamaza

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isanzwe isaba abahinzi n’aborozi kujya mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, kugira ngo bafashwe igihe bagize ibyago by’ibiza bibateza igihombo.

Eric Rwigamba, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, avuga ko intego ya Leta ari uko nibura 30% by’abahinzi n’aborozi bazaba bari mu bwishingizi mu myaka itanu iri imbere.

Ati: “Nyabuneka Munyarwanda, niba ufite itungo ryawe, imirima yawe, ntabwo twakwizera ikirere. Ahubwo haguruka! Nyuma yo gukora akazi keza ko guhinga no korora, fata ubwishingizi kugira ngo utekane.”

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Kayonza bahinga imiteja bavuga ko gushinganisha ari intambwe nziza, ariko bagasaba ko serivisi zirushaho kunozwa. Bavuga ko bafashwe ubwishingizi mu kigo cya SONARWA ariko hari indwara zibasira imiteja igapfa zititabwaho mu masezerano y’ubwishingizi, bashumbushwa bagahabwa ibitangana n'uko bashinganishije, bakisanga mu gihombo.

Umwe muri bo yagize ati:" Twumvaga ko ubwishingizi baba bishingiye ibyorezo byose wahura nabyo. Ariko bo bakakubwira bati ubwishingizi bwabo ntabwo bari bagira ubwo bareba ngo bavuge ngo ubwiza .... Twarahombye pe kubera ubwo burwayi, no isoko barareba bakabona ubwo burwayi, imiteja yaratobaguritse."

" Turasaba ko bakwishingira ibiza ibyo aribyo byose ku bihingwa kuko umuntu aba yagerageje gushora."

Undi ati:" ...Ni ukugira ngo barebe icyakabaye kirebwaho cyangwa gifasha umuhinzi kugira ngo ye guhura n'icyo gihombo, be kucyirengagiza. Niba ari gahunda ya Leta ije kunganira umuhinzi, nibamwunganire ku gihombo yagize.

Anne Marie Turabumukiza ushinzwe ubucuruzi muri SONARWA, avuga ko amabwiriza ya Leta ku bwishingizi yatangiriye ku gishoro gusa, ariko iyo gahunda iri kugenda ivugururwa kuburyo n'umusaruro bazawongeramo.

Ati:" Leta y'u Rwanda yabanje kureba iby'ibanze, ibindi bikagenda byiyongera. Uko twatangiye, siko bimeze uyu munsi. Twishingira igishoro ariko ibindi biza mu isarura nabyo bizagenda byiyongeraho nyuma, nkuko ibihingwa nabyo byagiye byiyongera, n'amatungo akagenda yiyongera ku bwishingizi. N'ibindi rero hari icyizere ko bizagenda biza."

Leta yishyurira umuhinzi cyangwa umworozi 40% by’ubwishingizi, naho we akitangira 60%. Abahinzi basaba ko kugira ngo iyi gahunda ikomeze kubabyarira umusaruro, hakongerwamo n’izindi serivisi, zirimo kwishingira indwara zose zifata ibihingwa ndetse n’umusaruro uboneka nyuma yo gusarura.

@Djamali Habarurema – Isango Star, Iburasirazuba

 May 28, 2025 - 13:03