Abahinga mu gishanga cya Nyabugogo - Gatsata barasaba ingurane ku myaka yabo

Abaturage bakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu gishanga cya Nyabugogo mu mujyi wa Kigali barasaba ko bahabwa ingurane z’imyaka yabo nyuma y’uko basabwe kuyikuramo kuko igishanga kigiye gutunganywa.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bahinga mu gishanga cya Nyabugogo, basanzwe bahinga ibigori, umuceri, imboga n’ibisheke bafite ikibazo cy’uko basabwe kuva mu gishanga badahawe ingurane ku myaka yabo nkuko ngo bari barabyijejwe kuko ariyo ibatungiye imiryango.

Umwe ati "mbere twaje guhingamo batubwira ngo tugende dukuremo ibintu birimo duhingemo imyaka, twagiye no kuguza muri banki tugirango dukore bamwe ntibaranishyura".     

Undi ati "baratubwiye ngo tugomba kuvamo kandi nta kintu bazaduha kandi bari baratubaruriye, ibi bisheke nibyo byari bidutunze ubu ntakazi tugira".  

Leoncie Mukankurunziza umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Gatsata yavuze ko baganiriye n’abaturage bakabasaba gukuraho imyaka yabo kugirango igishanga gitunganywe nta ngurane bazahabwa, gusa abafitemo imyaka ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiye kubafasha kubakemurira ikazo cy’abayangiza.

Ati "barategujwe, hakozwe inama nyinshi zitandukanye, abakozi bashinzwe ubuhinzi natwe twese twagiye dukorana inama nabo tubateguza yuko baba baretse kongera guhingamo indi myaka kugirango igishanga kibanze gitunganywe, iby'ingurane ntabyo twababwiye, icyo twaganiriye n'abaturage bacu nuko imyaka yabo irimo bagomba kuyisarura mu mutuzo no mumutekano, nta muntu numwe wemerewe kwigabiza ibitari ibye".      

Mu itangazo ryatanzwe n’umujyi wa Kigali mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka rigaragaza ko igishanga ari ubutaka bwa leta, nta ngurane ihatangwa. Mu gihe hari ibikorwa leta igiye kuhakorera byo kubungabunga ibidukikije, uwahatijwe mu gukora ubuhinzi afashwa gusarura ibihingwa yateye gusa. Abaturage bazakomeza gufashwa kwiteza imbere muri gahunda za leta zinyuranye.

Ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA n’abandi bafatanyabikorwa hari gahunda yo gutunganya ibishanga bitanu mu mujyi wa Kigali birimo icya Nyabugogo,Gikondo, Rugenge-Rwintare, Kibumba na Rwampara. Akaba ari nyuma yo gutungwa igishanga cya nyandungu, kigahindurwa pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu ECO PARK-NEP

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

kwamamaza

  • ka
    ka
    nta ngurane kuko igishanga ari icya leta kikaba kigiye gutunganywa ku bw'inungu rusange. none ko babatije hari icyo bishyuye leta mu byo bahinze, abaturage ntibumva ko ibya leta bigira uko bicungwa. murakoze
    2 years ago Reply  Like (0)

 Apr 17, 2024 - 09:20