Abaguzi n’abacuruzi ntibavuga rumwe ku buziranenge bw’iminzaniba ikoresha mu bucuruzi.

Abaguzi n’abacuruzi bakoresha umunzani mu kugurirana baritana ba mwana ku buziranenge bwayo bitewe nuko ikomeje gutandukana. Abaguzi bavuga ko hari iminzani batizera, mugihe abacuruzi bo bemeza ko nta munzani wiba ubaho ahubwo hiba uwukoresha. Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuziranenge, RSB, busaba abaguzi kujya bizera gusa umunzani wagenzuwe ugashyirwaho ikirango. Naho iyindi yose si iyo kwizerwa.

kwamamaza

Abajya guhaha bifashishije iminzani bigendanye n’ibiro bakeneye, usanga rimwe na rimwe baharira n’abacuruzi bapfa kubaha ibiro bituzuye, bitewe n’uko umunzani uregeye cyangwa se kuba waba utizewe imikorere yawo.

Urugero ni abaguzi bo mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi bavuga ko iminzani yose itizerwa kimwe.

Umwe yabwiye Isango Star ko “uriya munzani waje wa Orginal, turawizera cyane kuko uba ufite n’isaha. Nta handi dukunda kujya kugurira, kuko udafite uwa orginal ntabwo twawizera kuko ariya mabuye ntabwo tuyasobanukiwe nkabo. Iyo bayashyizeho ntabwo tuyasobanukirwa ngo tumenye uburyo bimeze.”

Undi yagize ati: “njyewe ndi umucuruzi nashatse kukwiba ku munzani ntabwo nabura uko nkwiba. Ubwo rero nkumbwira ngo najyanye ingingimira, ibyo ni ibye n’umutima we! Ntabwo ari nyewe, cyakora ndakira icyo umpaye, ninumva ntanyuzwe ndabikubwira ko umpenze.”

Icyakora bacuruzi ntibemeranya n’aba baguzi. Iyo uganiriye nabo, buri wese avuga ko ubwoko bw’umunzani akoresha bwujuje ubuziranenge kurusha ubundi bwose.

Umwe yagize ati: “umunzani w’umuriro ntanubwo wiba kurenza uriya w’amabuye! Njyewe uriya w’amabuye niwo nkunda ninawo nkoresha.”

Undi ati: “kubera ko iyi bazanye ya electronic ahubwo niyo navuga ko idafite ubuziranenge kubera ko ni iminzani ipfa cyane. iyo uhaye umuntu ibintu bituzuye , ubutaha ntabwo akugurira.”

Uretse aba, hari n’abacuruzi bavuga ko hatiba umunzani, ahubwo uwukoresha ariwe kibazo.

“Ukuri ku mucuruzi nyiri ubwite uwukoresha. Ukuri niwe uzi ko umunzani we wuzuye, utiba. Kuko njyewe umunzani w’urushinge ushobora kunyereka ko byuzuye ariko utuzuye!ibyo bibaho turabizi!”

Simeon NIYOKWIZERWA; Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge mu Rwanda, RSB, ashingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge, avuga ko umuguzi adakwiye kwizera iminzani yose abonye.

Yagize ati: “ Birumvikana ku muguzi, inama ya mbere agirwa ni uko niba umunzanira udafite ikintu kigaragaza ko wagenzuwe kugira ngo hamenyekane ubwuzure bw’ibipimo utanga, iyo ni impamvu yo kutawizera. Amenye neza niba uwo munzani utanga ibipimo byuzuye, kandi nta kundi azabimenya ni uko azabona kariya karango, ni akantu kameze nk’agapapuro kandi tubwira abacuruzi kutagakuraho.”

“ niba badashobora kubikwereka, muby’ukuri uwo munzani mu ijambo rimwe ukwiye kwirindwa.”

ishami rishinzwe ibipimo n'ingero mu kigo gishinzwe Ubuziranenge mu Rwanda, RSB, rigaragaza ko iminzani itujuje ubuziranenge iteza ibihombo abaguzi ndetse rimwe na rimwe n'abacuruzi kuko hari ikomeje kugaragara itanga ingano irenze ibyishyuriwe.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Mar 17, 2023 - 12:41