Abaguzi n'abacuruzi baritana bamwana ku gukoresha nabi uburyo bwo kwishyurana kuri telephone

Mu gihe Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko uburyo bwo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga bwakemuye ibibazo bibangamira amafaranga, abaguzi n’abacuruzi baritana bamwana mu gukoresha nabi ubu buryo mu kwishyurana, ibyatumye bamwe basubira ku buryo bwo kwishyurana mu ntoki.

kwamamaza

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere uburyo bwo kwishyura no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, burimo Mobile Money, Mobile Banking, Internet Banking, utumashini n'amakarita bizwi nka POS (Points Of Sells) ndetse n'ubundi bukoresha ikoranabuhanga rya QR Code.

Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ikavuga ko byafashije gukemura ibibazo byariho nko kwibwa ndetse no gutakaza umwanya, kandi hari n’inyigo iri gukorwa ngo harebwe niba amafaranga akatwa abakoresheje iyi serivise aba batishyura umurengera.

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ati "ubundi wacuruzaga wicaye mu mangazini yawe nyuma y'umunsi ukajyana amafaranga kuri banki, ugafata umwanya wo kuyabara, ugafata umwanya wo gufata imodoka ukajya kuri banki cyangwa moto ukaba wagira nayo bakwiba, umucuruzi ubara neza iyo arebye iriya 0.5% bamuca ku muntu uba wishyuye ibintu birenze 4000Frw ntaho bihuriye n'amafaranga yakoresha afashe imodoka ajyanye amafaranga kuri banki, kugeza ubungubu tubona ibyiza biriho ntabwo wabigereranya n'amafaranga umuntu atanga kugirango bamukorere serivise".     

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu baguzi baragaragaza ko hari ikibazo cy’uko hari abacuruzi banga ko abakiriya babishyura hifashishijwe telephone cyangwa bakabasaba kongeraho amafaranga.

Umwe ati "abantu benshi ntabwo biyumvamo gahunda ya momo pay kuko aravuga ati nubundi arayampa kuri momo pay ninjya kuyabikuza bankate, akavuga ati ni ukorohereza ugura ariko njyewe nubundi bikangiraho ingaruka".   

Undi ati "iyo ugiye kugura ikintu cy'igihumbi ufiteho igihumbi uhita witahira kuko uba udafiteho ayo gukata, hari naho batemera ko kuri telephone uyishyura bakakubwira ngo reka tuguhamagarire umuntu akubikurire".    

Abacuruzi nabo bavuga ko bahura n’imbogamizi ku guhererekanya amafanga kuko hari abakiriya bahagarikisha amafaranga bari bamaze kwishyura bigatuma bagwa mu bihombo.

Umwe ati "hari igihe umuntu akwoherereza amafaranga kuri telephone yagera imbere akayahagarikisha, urareba ugasanga amafaranga bayahagaritse ugahamagara MTN nabo bakakubwira ngo kanaka yayahagarikishije twabaye tuyahagaritse ushiduka amafaranga bayamuhaye".   

Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko uburyo bwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga byikubye hafi 2 ugereranije n’umwaka ushize kuko abacuruzi barikoreshaga bari 250.676 mu kwezi kwa 6 muri 2023 baza kuba 44.771 mu kwezi kwa 6 muri 2024, kandi inavuga ko ubu buryo bwaniyongereye cyane mu myaka icumi ishize harimo mobile money, mobile banking n’ubundi buryo.

Inkuru irambuye Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Aug 27, 2024 - 08:27