Abaguzi barasabwa kwita no kugenzura ko ibyo baguze byarengeje igihe

Mu gihe Ikigo gishinzwe Imiti n’ibiribwa mu Rwanda, RFDA, gikomeje gushishikariza abanyarwanda kubanza kugenzura niba ibicuruzwa bitararangije igihe mbere yo kubigura, hari abavuga ko ibi batajya babyitaho kuko batazi ingaruka ibyo biribwa bishobora kubagiraho mu gihe babikoresheje byararengeje igihe.

kwamamaza

Ni kenshi abantu bibutswa kugira uruhare mu kumenya ubuziranenge bw’ibicuruzwa bagura, by’umwihariko ibikorerwa mu nganda. Abaguzi  basabwa kugenzura amatariki ari ku bicuruzwa agaragaza igihe byakorewe ndetse n’igihe bizarangirira kugirango bibarinde ibyago bashobora guhura nabyo mu gihe babikoresha byararengeje igihe.

Dr. Eric Nyirimigabo; umuyobzi w’ishami rishinzwe ibiribwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, ashishikariza abanyarwanda kwigengesera ku nyandiko zose zishyirwa ku bicuruzwa mbere yo kubigura.

Yagize ati: “icyo tubashishikariza ni ukubanza kureba ibintu bagiye kugura uko bimeze. Hari ibintu bya ngombwa byo kureba: izina ry’igicuruzwa, italiki cyakoreweho n’igihe kizarangirira.

Asaba abacuruzi ko “Iyo tugiye guha abacuruzi ibyangombwa byo gucuruza tuba twabahuguye, twababwiye ibisabwa. Muhore mugenzura ububiko bwanyu ko butarimo ibintu byataye igihe. Muhore mugenzura ko ibintu bibikwa aho byakagombye kubikwa. Niba ari ikintu kigomba kujya muri frigo, kijye muri frigo. Niba ari ikitakagombye kuba muri frigo, ntikijye muri frigo. Sinabyiza ko twirirwa tubageraho tubaca ibihano ahubwo bagerageze nabo bagire uruhare mu kurinda abanyarwanda.”

Ku ruhande rw’abaguzi, bamwe bavuga ko batajya babyitaho bitewe nuko nta makuru ahagije baba bafite ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bwabo. Gusa basaba ko hagira igikorwa kugirango bahabwe ayo makuru.

Umwe ati: “ibyo ntabwo tujya tubyitaho rwose. Kuvuga ngo urafata umwanya ngo ube wasoma ibyanditswe  ngo cyakozwe ryari, kizarangira ryari? Hoya, twabwo ibyo wabibonera umwanya.”

Undi ati: “iyo ugiye nko kugura ikilo kimwe cy’umuceri uragenda bakagupfunyikira muri ka envelope ukigendera. Ntabwo wababwira ngo nimuneyereke umufuka uvuyemo kuko niho biba byanditse. Icyo twasaba wenda muri ziriya envelope badushyiriramo naho bajya bashyiraho icyo gihe bikorewe n’igihe bizarangirira nuko ukavuga uti ibi njyanye bizarangira igihe iki n’iki.”

Nubwo hari abagaragaza ko bigoye kuba byagenzurwa, naho bishobora bavuga ko batabyitaho nubwo hari n’abazi neza ko byabagiraho ingaruka.

Umwe ati: “ ingaruka zirahari kuko warwara indwara utazi ubwoko bwazo kubera bya bindi wagiye unywa utarebye igihe byakorewe.”

Undi ati: “ ushobora no kujya kugura amavuta nuko sindebe igihe azarangirira. Hakaba nk’igihe nyisiga akantera ibiheri ubwo akaba aribwo nibuka kurebaho. Ntabwo baba bazi ingaruka zabyo, uretse kuba nk’uwo mugati wareba ukabona warumye ukaba wawujugunya. Ariko ntiwabasha kumenya ngo ikindi gihe ni ikihe kibazo uzahura nacyo.”

Kutareba ubuziranenge bw’ibiribwa ni kimwe mu bishobora guteza abantu ibibazo byo kurya ibyarengeje igihe kandi bikaba byagira ingaruka mbi ku buzima bw’uwabiriye.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/2EJQpDleGLg?si=ylowAHJFwt-AtMQk" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@ Angeline Mukangenzi/Isango Star-Kigali.

 Dec 23, 2024 - 14:34