
Abagororwa basoje ibihano by'uruhare muri jenoside barashima inyigisho bahawe
Jun 2, 2025 - 10:32
Abagore 12 bafunguwe nyuma yo kurangiza ibihano bahawe ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batangaje ko biteguye gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu. Babivuze nyuma yo guhabwa inyigisho z’iminsi 10 zibategurira kongera kubana neza n’imiryango n’abandi baturage barino abo bakoreye ibyaha.
kwamamaza
Izi nyigisho zatanzwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), n’abandi bafatanyabikorwa.
Zari zigamije kubafasha gutegura uburyo bazasubira mu muryango nyarwanda badateje amakimbirane, ahubwo bagafatanya n’abandi mu rugendo rwo kubaka igihugu, cyane ko bazasanga hari byinshi byahindutse, yaba mu iterambere ry'imiryango yabo n'ibindi byose bashobora kutitwaramo neza bigatuma bisanga bagarutse mu igororero.
Umwe mu bagore bahawe izi nyigisho yagize ati:"Twarigishijwe bihagije kandi tugomba kugendera ku muco nyarwanda dutozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Tukagendera mu guharanira kubaka igihugu no kugiteza imbere."
Yongeyeho ati:"Abarokotse Jenoside, ngiye kubabanira neza, kubabwiza ukuri, nicisha bugufi. Ngarura umubano, wawundi utaragenze neza nkore ibishoboka byose ukagaruka."
Undi nawe yagize ati: :Tuzabana neza mu mahoro, dufatanye uko bikwiye..."
Abo mu miryango y’abagororwa nabo bavuga ko biteguye kubakira neza ababo barangije ibihano, bagafatanya kubaka igihugu.
Umwe muri bo yagize ati: "Nk'abana bafite umubyeyi wakoze Jenoside, tukaba tugize amahirwe yo kongera kumubona kandi natwe Leta ikaba yaratwizeye ikaduha akazi, ntiturobanure ko umubyeyi wacu yakoze Jenoside ahubwo bakadufasha tukiga neza, ubu tukaba natwe dufite imiryango yacu dutunze ibayeho neza, natwe tugomba kumwereka umujyo igihugu cyacu kirimo, nawe agakomeza kudufasha kubaka u Rwanda twifuza."

Uwera Kayumba Alice, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yasabye abo bagororwa kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Yagize ati:" Muratashye nibyo, mugiye mu miryango, turabasaba kurangwa n’imico myiza, kubakira ku ndangagaciro n’umuco nyarwanda zimakaza ubumwe n’ubudaheranwa. Indangagaciro nyarwanda zagize uruhare runini mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda kuva rwabaho, zikaba zifite agaciro gakomeye."
Yakomeje agira ati: "Bagororwa mwitegura gusubira mu miryango, turagira ngo rubakangurire ko nimugera mu miryango muzaharanira kubana neza n’imiryango yanyu n’abo mwakoreye ibyaha. Muzabwize ukuri imiryango yanyu ibyaha mwahaniwe no kudatoza urwango ababyiruka. Mezegere kandi musabe imbabazi abo mwakoreye ibyaha, muzirinde isubiracyaha: cyane cyane amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ikindi turabasaba kuzitabira gahunda za Leta n’ibindi bikorwa bihuza abaturage birimo inteko y’abaturage, umuganda n’imyidagaduro."
Abagore barangije izi nyigisho ni 53, muri bo 12 bahise bafungurwa basubira mu miryango yabo.
@RUKUNDO Emmanuel – Isango Star- Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


