
Abagabo ntibagiterwa isoni no gusasa uburiri
Jun 20, 2024 - 11:46
Abagabo bize gusasa uburiri baravuga ko nta soni bibatera kuko byabateje imbere. Ni mugihe mu muco Nyarwanda byagaragaraga ko ku bigitsina gabo, gusasa uburiri byafatwaga nk'ikizira.
kwamamaza
SHEMA Frank ni umwe mu bakozi ba hoteri imwe iherereye mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y'Iburasirazuba.
We na bagenzi be bize ibijyanye no gusasa uburiri kuburyo banabikora nk'umwuga, bavuga ko babyize bafatwa nk'imburamukoro. Ariko ubu, ntawe ukibaseka, cyane ko byanabateje imbere kandi bikanabera isomo abacyumva ko nta muntu w'igitsina gabo wasasa uburiri.
Shema yagize ati:" ntabwo bakiduseka! Mbere byari bihari kuko kumva ngo umuntu yagiye kwiga guteka, gusasa kandi bisanzweho. Ariko kubera urwego turi kugeraho rwa hospitality mu gihugu cyacu,, nta muntubukiduseka. Ni umwuga wagutse, wagutunga rwose kuko ntabwo ari umwuga ugayitse nkuko benshi bari babizi."

Yongeraho ko" rero ndashishikariza umuntu wese wumva ko icyo kintu kidashoboka, ko kishoboka."
Mugenzi we, yunzemo ati:" hari icyo banyigiraho! Barumuna bajye, bakuru banjye birabashimisha kuba ndi umuntu ukunda gusasa kandi nkaba narabyize bikaba byarangiriye akamaro."
Ab'igitsina-gore bavuga ko mu kubahiriza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bidakwiye guseka umugabo usasa uburiri ngo ni inganzwa. Ahuwo ubikora akabyubahirwa kuko bitamubuza kwitwa umugabo.
Umwe ati:" Mu muco nyarwanda, uko twabibonaga, twari tuzi ko nta mugabo usasa. Nkanjye ndi umudamu kandi umugabo wanjye ajya abikora, agasasa. Cyangwa se hahandi mba mfite akazi kenshi nita ku bana, nshobora gusanga igitanda yagishashe. Ntabwo navuga ngo ni umugabo mubi cyangwa ngo ni inganzwa ahubwo mbona ari umuco mwiza mu banyarwanda."

Agira abandi inama ko "ibyo bintu bagakwiye kubyikuramo kuko icya mbere ni umurimo kandi nta murimo wagenewe umugore cyangwa umugabo."
Mu gukomeza kongera umubare w'abiga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro, nk'inkingi ihanzwe amaso mu guteza imbere u Rwanda, Ministiri w’Intebe, Dr. Edouard NGIRENGE, yagaragarije abagize inteko ishingamategeko, imitwe yombi, ko urwego rw'imyuga n'ubumenyi ngiro ruzongererwa imbaraga, bityo abantu bakwiye kwihatira kwiga bene aya masomo.
Ati:"guverinoma izakomeza kongera ibyumba by'amashuli abanza n'ayisumbuye; muyisumbuye harimo uburezi rusange n'ay'imyuga ku buryo buri murenge ukwiye kugira nibura ishuli rimwe ry'imyuga,nkuko twabigerageje muri NST1."
"Ariko ubu intego [ muri NST1], hari imirenge izagira amashuli y'imyuga arenze rimwe, abiri cyangwa atatu kuko intego ni uko nibura abana barenze 60% by'abana biga mu mashuli yisumbuye baba biga imyuga noneho 40% bakiga ubumenyi rusange."

Abiga imyuga n'ubumenyingiro bavuga ko urwego rwayo rugenda rutera imbere. Ariko basaba ko abagifite imyumvire yuko hari iyo umwana atajya kwiga arimo nk'ibijyanye no gusasa uburiri, bahindura iyo myumvire kuko ababikora ntaho bamwaye kandi bibinjiriza amafaranga kandi babera urugero abandi.
Bongeraho ko ku bubatse ingo bizamura n'igipimo cy'imibanire myiza hagati yabo nabo bashakanye.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


