Abaforomo n’ababyaza barasaba kongerwa umushahara

Abakora umwuga w’ubuvuzi biganjemo abaforomo n’ababyaza barasaba ko bakongerwa amafaranga y’umushahara bahabwa mu kazi bakora kuko basanga ayo bagenerwa atakijyanye n’ah’ibihe bigeze. Ibi babishingira ku kuba baheruka kongezwa umushahara mu mwaka w’2016. Icyakora Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iki kibazo kizwi ndetse kiri gutekerezwaho ku buryo mu minsi iri imbere bashobora kongezwa umushahara.

kwamamaza

Ikibazo cy’umushahara utajyanye n’igihe ni imbogamizi abakora mu nzego z’ubuvuzi bakomeza kugarukahonk’igihembo nkitajyanye n’akazi bakora ka buri munsi.

Abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza bavuga ko bifuza ko bahindurirwa, bakongezwa umushahara kubera ko ayo bahembwa uyu munsi atajyanye n’ibiciro biri ku isoko.

Nyiranshimyumukiza Helene; umubyaza ku bitaro bya muhima, ati: “ muri uyu mwuga wacu w’ububyaza, harimo amasaha menshi y’ikirenga dukora. Ibyo tuba twakoze ntabwo bijyanye n’umushahara tuba twabonye.”

Mugenzi we, Shumbusho Samuel; umuforomo ku bitaro bya Nyarugenge, nawe yagize ati: “ muby’ukuli, muri uyu mwuga wacu w’ubuforomo n’ububyaza, hari imbogamizi tugenda duhura nazo mu buzima bwa buri munsi. Zimwe muri izo dufite; dufite inzitizi ijyanye n’umushahara kuko ntabwo uri kujyana n’igihe tugezemo.”

“Urabona n’ibihe bya Covid tuvuyemo n’indi minsi ikomeye dutambutse n’ibiciro bigenda bizamuka ku masoko…ntabwo twabura kuvuga ko umushahara w’umuforomo, umuforomokazi n’umubyaza nturahinduka. Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi nuko uyu mushahara ugatekerezwaho kugira ngo uwo mukozi wo muri icyo cyerekezo  akore yishimye.”

Viviane Umuhire Niyonkuru; umukozi muri minisiteri y’ubuzima, avuga ko icyo ari kimwe mu mbogamizi abakora mwene uyu mwuga bafite ariko bari gutekerezwaho.

Ati: “ubuvugizi buri gukorwa kugira ngo umushahara wiyongere. Niba dushaka ko umurwayi yishima ni uko avurwa n’uwishimye. Rero mu bishimisha umuforomo harimo kuba abona ibikoresho byo gukoresha, kuba nawe abona uko yiyitaho bijyana n’umushahara abona.”

Yongeraho ko“ Rero ubu buvugizi buri gukorwa kugira ngo nayo mafaranga babona cyangwa n’ibindi bashobora kuba babona ibyiyongeraho nndetse nyuma y’umushahara byiyongere kugira ngo nabo babashe gutanga serivise nziza tubifuzaho.”

Iyi mbogamizi, kimwe n’izindi ahanini zishingira ku kazi kabo ka buri munsi,  Rurangwa Gerard; umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’ababyaza n’abaforomo mu Rwanda, avuga ko zikomeje gukorerwa ubuvugizi.

Ati: “imbogamizi si izo mu baforomo gusa, imbogamizi zihoraho mu buzima, ari ikibazo cy’umushahara muke ku muforomo cyangwa umubyaza. Ikindi ni amasaha y’ikirenga mu by’ukuri kugeza ubu, ubusanzwe umukozi wa leta  akora amasaha 48 mu cyumweru ariko abaforomo bakora amasaha y’ikirenga bitewe n’ubuke bwabo”

Gusa avuga ko  gahunda ya Minisante yiswe four by four; igamije kuzamura umubare w’abakora mu buvuzi, aho abarwayi bane bazaba bitabwaho n’umuganga umwe izatanga igisubizo.

Ati: “Ariko umubare wacu ni mutoya bigatuma dukora abasaha y’ikirenga, ugasanga mu cyumweru akoze amasaha 50 cyangwa 60. Izo nazo ni imbogamizi ariko turizera ko leta na porogaramu batangije muri uyu mwaka, bizageza muri 2028 byitwa 4 by 4; yo kongera umubare w’abaforomo, ababyaza n’abandi bakora kwa muganga n’abadogiteri bikubye inshuro enye, ndibaza ko iki kibazo kizagenda gikemuka umunsi ku wundi.”

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 May 20, 2024 - 11:19