
Abafite ubumuga ntibaragirirwa icyizere gihagije ku isoko ry'umurimo
Dec 3, 2024 - 08:56
Mu gihe leta y’u Rwanda yimakaje gahunda yiterambere ridaheza, abafite ubumuga bihangiye imirimo itandukanye bavuga ko ibyo bakora na servisi batanga bitaragirirwa icyizere gihagije muri sosiyete ngo bakorane. Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ivuga ko bagenda bategura ibikorwa bitandukanye bahurizamo abikorera kugirango abafite ubumuga bagaragaze ibyo bashoboye bityo babe bahabwa imirimo.
kwamamaza
Mu nkingi zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi n’imiyoborere, leta y’u Rwanda yimakaje iterambere ridaheza muri byose, inakangurira abantu kwihangira imirimo. Abafite ubumuga bo ariko nubwo bihangiye imirimo baracyavuga ko byinshi bakora bitaragirirwa icyizere gihagije na benshi babe bakorana nabo.
Ikuzwe Callixte afite ubumuga bwo kutabona akanakora mu kigo Seeing Hands ahuriramo na bagenzi be ati "icyizere muri sosiyete kiracyari gike kandi iyo ufite umushinga ukenera abakiriya, niyompamvu twifuza ko abantu babona ko abafite ubumuga bashoboye, bakemera ko bakorana, bakemera ko bashobora kuza mu mishinga yabo bakagira ibyo babakorera, dukeneye gukorana n'abantu ntibatubonemo ubumuga mbere na mbere ahubwo bakabona icyo dushoboye mbere yuko babona ubumuga".
Emmanuel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), avuga ko bategura ibikorwa bitandukanye bahurizamo inzego za leta n’izabikorera, abafite ubumuga bagaragarizamo ibyo bashoboye bagahuzwa n’amahirwe y’akazi.
Ati "PSF ku murimo niyo igira abakozi benshi, dufite amasezerano twagiranye nabo y'imikorere n'imikoranire kugirango turebe ni gute badufasha ngo muri kompanyi zabo abantu bafite ubumuga babashe kuzinjiramo, uko bamwe bagenda binjiramo bakora ibikorwa bigaragara n'abandi bafite ubumuga barabakurikirana babona ko ari urugero rwiza".
Guhemba ibigo bitandukanye byimakaje umuco wo kudaheza abafite ubumuga ni kimwe mu bituma badakomeza guhezwa bakanabona imirimo ku bwinshi, Nathan Offodox Ntaganzwa ayobora ikigo 1000 hills gitegura ibikorwa nk’ibi, avuga umusaruro bitanga.
Ati "hari ubukangurambaga bugiye bukangurira ibigo bitanga serivise kuba nibura bafite abantu bazi kuvugana n'abantu bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, ibigo bitangiye kubyakira ni byinshi uwo ni umusaruro, mu gihe cya kigo kivuga kiti dukeneye aho twabona natwe batwigishiriza tugafata abakozi bamwe na bamwe bakajyayo bakajya kwiga ururimi rw'amarenga bajyayo, ibyo byose ni ingaruka nziza".
Uwamahoro Deborah, yungirije umuyobozi w’ikigo Masaka gitunganya ibikomoka ku mata, avuga ko 60% by’abakozi bakoresha ari abafite ubumuga kandi ngo batanga umusaruro bitandukanye n’ibyo abantu bibwira.
Ati "60% y'abantu dukorana nabo ni abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, abantu bafite ubumuga ni abantu bashoboye nk'abandi bantu bose, Masaka ubwacu twahisemo gukorana nabo bantu kuko twabonye inyungu zabyo, tumaze imyaka igera ku 10 dukora twatangiye dukorana na 5 ubu tugeze hafi igice cy'abakozi bose kigizwe n'abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, twabibonyemo inyungu nyinshi, ni abantu bashoboye nk'abandi bantu bose".
Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba nyinshi zigamije gukuraho inzitizi zitandukanye zitiza umurindi ihezwa ry’abafite ubumuga ndetse ishyiraho n’amategeko abarengera, ubukangurambaga mu kujya kwiga, byanaherekejwe no gushyiraho inzego zivugira abafite ubumuga, byose hagamijwe kugera ku iterambere ridaheza.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


