Abadepite b’Ubudage bemeje ko leta ya Kisilamu yakoreye aba-Yézidis jenoside.

Kur’uyu wa kane, abadepite bo mu Budage bemeje ubwicanyi bwakorewe abavuga ururimi rw’igikurde b’aba- Yézidis bo mu majyaruguru ashyira Iburengerazuba bwa Irak ‘nka Jenoside’. Ni ubwicanyi bwakozwe n’agatsiko k’intagondwa z’umutwe wa ugendera ku mahame ya Kisilamu [IS] muri 2014.

kwamamaza

Abadepite bose bari mu nteko batoye bashyigikiye inyandiko ibyemeza yatanzwe n’ihuriro riri ku butegetsi hamwe na CDU itavuga rumwe n’ubutegetsi, bose bemeza ko ubwo bwicanyi ari jenoside yahitanye abarenga 5 000 bo mur’ubwo bwoko.

Ubudage ni kimwe mu bihugu bike byafashe ibyemezo cyo kurwanya iyi jenoside yakozwe na IS ku bavuga igikurde binyuze mu mageteko.

Mu kiganiro imbere y’inteko n’imiryango itegamiye kuri leta y’aba- Yézidis, Annalena Baerbock; yavuze ko “ nka sociyete, nk’abanyapolitiki , inshingano zacu si izo kuyemeza gusa ahubwo no guha ubutabera abagizweho ingaruka.”

Uretse Ubudage, Ububiligi na Australie byamaze kwemeza ko ubu bwicanyi ari jenoside nk’uko bitangazwa n’umwe mubagize inteko y’Ubudage. Ndetse n’ Ubuholandi ni uko.

Mu itangazo, Mirza Dinnayi; umu-Yazidie, yagize ati: “Ariko akamaro ko kwemezwa n’Ubudage gashingiye ku kuba harimo ingamba zigamije gukuraho ingaruka za jenoside.”

 Inyandiko ya Bundestag itanga ibyifuzo byinshi kuri guverinoma y'Ubudage harimo kuba yakurikirana abakekwaho kugira uruhare muri iyo jenoside bari mur’iki gihugu, inkunga y'amafaranga yo gukusanya ibimenyetso muri Irak binyuze mu gushyigikira iyubakwa by’ibyasenywe.

Ubudage ni kimwe mu bihugu bifite imiryango myinshi y’abavuga uru rurimi b’aba- Yézidis, ndetse ni kimwe mu bihugu bike byafashe ibyemezo by’amategeko kur’iyi jenoside.

Mu Gushyingo (11) k’umwaka ushize, ubutabera bw’Ubudage bwakatiye umujihadiste wo muri Irak kubera uruhare yagize mur’iyi jenoside, uwa mbere ku isi wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Nadia Murad, nk 'intsinzi yo kuzirikana ibyakozwe na IS.

Ibi byiyongeraho Umugore w’Umudage ukekwaho kuba mu mutwe wa IS, nawe ari mu rukiko i Koblenz, Iburengerazuba bw’igihugu, kubera gutoteza umu- Yézidi wari umucakara muri Irak na Siriya hagati ya 2016 na 2019.

Muri Gicurasi 2021 , Itsinda ry’iperereza ry’umuryango w’Abibumbye ryatangaje ko ryari ryakusanyije ibimenyetso bifatika kandi byemeza ko intagongwa z’abajihadiste bakoreye jenoside aba- Yézidis.

 Jan 19, 2023 - 15:44