Tchad yemeye ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ku byabaye muri 20 Ukwakira.

Ubutegetsi bwaTchad bwemeye ko hakorwa iperereza mpuzamahanga kugira hagaragare ukuri kubyabaye ku ya 20 Ukwakira, ubwo hakorwaga imyigaragambyo yamagana leta y’inzibacyuho yahitanye abantu beranga 50 barishwe naho 300 bagakomereka.

kwamamaza

Nubwo aya makuru yatangajwe ubu ariko RFI ivuga ko Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS/CEEAC ) ariwo uri gukora iryo perereza kuva  ku ya 25 Ukwakira.

Didier Mazenga Mukanzu, Minisitiri w’Ubufatanye bw’akarere ka Congo akaba n’umwe mu ntumwa zidasanzwe z’uyu muryango, yagize ziti:“Ukuri ni ngombwa kuko hapfuye abantu. Buri ruhande rutanga verisiyo yayo. Abaturage bagomba kubimenya. ”

Yongeyeho ko “ bagomba kumenya uwabohereje ndetse n’icyo bagiye gukora.”

Bavuga ko Tchad yemeye ko imikoranire n’izo ntumwa zikagenzura ibyabaye kandi ko uyu muryango uri mu nshingano zawo nk’uko byemezwa n’ububanyi n’amahanga bw’iki gihugu.

Iti: “ Ubufatanye bw'amahanga burashobora gufasha. ECCAS/CEEAC iri mu nshingano zayo. ”

Icyakora amakuru arambuye kur’ibi ntaratangazwa niba abari mu iperereza bazigenga cyangwa niba hazabaho kubahuza n’abo muri Tchad.

Gusa amakuru avuga ko itsinda rya ECCAS/CEEAC ryageze Ndjamena ndetse ryamaze guhura na minisitiri w’intebe, uhagarariye dipolomasi, abadipolomate ndetse nabo ku ruhande rw’amadini n’amatorero.

Didier Mazenga Mukanzu yavuze ko “ ntabyo gukabiriza. Tchad igomba kujya mu matora kandi tugomba kubishyigikira. Impande zose zirerekana ubushake bwo gutera imbere….”

 ECCAS/CEEAC yatangaje ko iri kuvugana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tchad bari hanze y’igihugu. Didier Mazenga yavuze ko impande zihanganye bazahurira nazo I Kinshasa kandi yizeye ko “tuzabonana, twumve ibirego byabo ndetse tubwohereze I Ndjamena".

Umwe mu bantu ba hafi y’ubutegetsi bwa Tchad yavuze ko umwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi, Nasra, yamaze guhunga igihugu ariko akabuga ko “turabizi ko yagiye. Inzego z’umutekano zifite amabwiriza yo kumurindira umutekano. Nta muntu n'umwe wanze ko asohoka kuko ntabwo ari imfungwa.”

 Uretse ibi kandi, ECCAS/CEEAC yohereje n;itsinda rito  i Ndjamena rishinzwe gukora urutonde rw’abantu batawe muri yombi ndetse n’aho bafungiye, rigasaba ko imiryango yabo yabimenyeshwa ndetse n’inzirakarengane zikarekurwa.

 Nov 7, 2022 - 16:40