Igisilikari cya Ukraine cyatanze Soledar mu maboko y’ingabo z’Uburusiya.

Kur’uyu wa gatatu, ingabo za Ukraine zavuye mu mujyi wa Soledar wo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hatangajwe ko wafashwe na Moscou, ariko Ukraine ikavuga ko hari ibice ikigenzura.

kwamamaza

Serguiï Tcherevaty; Umuvugizi w’igisilikari mu karere k’Iburasirazuba, yabwiye AFP ko “Nyuma y’amezi menshi y’imirwano itoroshye (...) ingabo za Ukraine zahavuye zisubira mu birindiro byateguwe.”

Hashize iminsi, abarwanyi b’abacanshuro bo mu Burusiya batangaje ko bigaruriye aka gace gakungahaye ku mutungo kamere urimo umunyu ariko Ukraine itangaza ko ingabo zayo zikirwanaho kuko hari ibice zikigenzura.

Serguiï yavuze ko ingabo za Ukraine zavuye mu mujyi wa Soledar ariko ntiyerura niba ari mu duce twose cyangwa ngo agaragaze igihe ibyo byabereye.

Ibi bibaye mugihe aka gace kari kamaze igihe kaberamo imirwano ikomeye ndetse bitewe n’imiterere yahoo irimo ibirombe. Nimugihe kandi ibihugu by’Iburengerazuba bikomeje gutangaza ko bigiye guha Ukraine intwaro zikomeye zo kwirwanaho no kurinda abaturage bayo, kandi ubu bufasha bukazakomeza kugeza igihe Ukraine izatsindira uru rugamba.

@AFP.

 Jan 25, 2023 - 11:36