Abadepite ba Uganda baje kwigira ku Rwanda uko batunganya umujyi Kampala

Mu gihe abagize inteko ishinga amategeko ya Uganda baje kwigira ku iy’u Rwanda uburyo amategeko agamije kuvugurura umujyi ukaba n’umurwa mukuru Kampala yakubahirizwa, biturutse ku kuba hari igihe usanga abaturage batabyumva neza, abo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda baravuga ko nta gihugu bidashoboka gutunganya umujyi ndetse ko bisaba gusa kubahiriza amategeko uko yateganyijwe no kuyumvisha rubanda.

kwamamaza

Aba bashingamategeko bagize komite y’ibikorwa bya Perezidansi ya Uganda, baje gusura inteko ishinga amategeko y’u Rwanda nyuma yo kubona aho u Rwanda rugeze mu gutunganya imijyi, by’umwihariko uwa Kigali ari nawo murwa mukuru warwo.

Nyuma yo kwakirwa na Perezidante w’umutwe w’Abadepite mu Rwanda Hon. Mukabalisa Donathile, aba banya-Uganda babajije Abadepite bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi n’ubworozi ndetse no kurengera ibidukikije ibanga rikoreshwa kugira ngo ibi bigerweho.

Umwe ati“Mwabishoboye mute kurema ikinyabupfura mu baturage kuburyo buri wese yumva ko adakwiye kwanduza umujyi? Ni gute mwashoboye guca burundu amashashi?"

Undi ati "Ni gute mwashoboye kumvisha abaturage ko bakwiye gukurikiza amategeko ashyirwaho ko tubona bihambaye?

N’ubwo ku ruhande rw’u Rwanda, nabo ngo hari ibyo bungutse, ngo hari byinshi babona byafasha Kampala kuba umujyi mwiza cyane.

Hon. Mukabunani Christine, Perezidante wa Komisiyo, aravuga ko icyo bisaba ari ukugena amategeko ahamye kandi aboneye akigishwa abaturage.

Ati "ni ibintu bishoboka babishatse babikora kubera ko ikintu cya mbere ni amategeko ukoze ikosa bakamuhana, ikindi ni ukwigisha abaturage ukababwira ko isuku ari ngombwa, akamaro kayo nabo bagaharanira ko umujyi wabo ukorerwa isuku".   

Hon. Mamawi James, waje ayoboye iri tsinda, avuga ko amayeri bigiye ku Rwanda biteguye kuyashyira mu bikorwa bigafasha Kampala kujya mu murongo.

Ati “politiki ziroroshye, ibyo twungukiye aha biragaragara ko dusabwa guhuza no kumvikana twe n’abaturage ku mategeko ndetse no gukurikiza amategeko y’igihugu, aho bihita byoroha”.

Kampala ni umujyi munini kandi ukaba n’Umurwa mukuru wa Uganda, ni umwe mu mijyi ituwe cyane ndetse ufite ubukungu buri hejuru bigendanye n’ibikorwa by’ubukungu biwurimo, icyakora ukaba n’umwe mu mijyi igaragara nk’ishaje bigendanye n’ibikorwaremezo bitagendanye n’igihe cy’uyu munsi, ndetse n’urwego rw’isuku no kurengera ibidukikije bikiri hasi ugereranyije na Kigali y’u Rwanda imaze gushyirwa kenshi ku isonga mu mijyi itekanye kandi ikeye muri Afurika.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali

 Feb 20, 2024 - 08:40