Abadepite ba RDC ntibitabira ibikorwa by’inteko ishingamategeko y’umurwango wa Afrika y’Uburasirazuba.

Perezida w’inteko ishingamategeko y’umurwango wa Afrika y’Uburasirazuba [EALA] yatangahe ko inteko zishinga amategeko y’ibihugu binyamuryango zigomba gufatanya nk’uko bikubiye mu masezerano. Ni nyuma yaho abadepite ba RDC batitabira ibikorwa bya EALA bihabanye n’imikorere y’abagize inteko ishingamategeko yo guhagararira rubanda.

kwamamaza

Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yaramaze gusura no kuganira mu muhezon’abayobozi b’inteko ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi.

Dr. François-Xavier Kalinda; Perezida wa Sena y’u Rwanda,yabwiye itangazamakuru ko iby’ingenzi byaganiriweho ari ubufatanye bw’inteko ishingamategeko y’u Rwanda n’izindi zo mu bihugu binyamuryango bya EAC, ndetse by’umwihariko n’ubufatanye na EALA.

Yagizwe ati: “Amasezerano ashyiraho umuryango w’ibihugu bya Afrika y’Iburasirazuba ateganya y’uko inteko ya EALA igirana imishyikirano n’inteko zishingamategeko z’u Rwanda ku bibazo bireba umuryango.”

Hon. Donatille Mukabalisa; Umuyobozi w’Umutwe w’abadepite, yunze murye, ati: “Twaganiriye ku bibazo bihari ariko ntabwo byari ibiganiro byimbitse kuko ntabwo aribyo bya nyuma, tuzakomeza kuganira kugira ngo turebe ib ibazo bigenda bigaragara nk’inteko ishingamategeko.”

Hon. Ntakirutimana Joseph; Umuyobozi mushya wa EALA, yashimye ubufatanye bw’inteko zishinga amategeko z’ibihugu binyamuryango, avuga ko ari bwo buganisha ku gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano.

Naho ku kibazo kijyanye n’abadepite ba RDC ari nacyo gihugu gishya muri iyi nteko, avuga ko bidakwiye gukorera mu kwaha kw’abayobozi b’igihugu, ahubwo ari bo bakabaye ku ruhembe mu gushaka umuti ku bibazo.

Ati: “ abadepite bo muri RD Congo tutari kumwe ni nayo nama ya mbere, naho ubundi turacyizeye y’uko nk’abavandimwe bacu nta bibazo bihari kuko Abarundi baje neza dukorana neza mu ntangiriro. Ku mategeko dukurikiza yanditse agenga kano karere avuga y’uko inama y’abadepite ntaho abogamira iyo habaye ibibazo mu bihugu bigize aka karere.”

“ twe, uru ni urwego navuga ko ari urwo guhuza nk’urugero ku bihugu biri mu bumwe, naho ibibazo bibayeho ntibitureba, ahubwo bireba abo bakuru bandi. Si twe tuza kwita kuri ibyo kandi hari bene byo.”

Uru ruzinduko rwakozwe mu gihe abadepite bagize EALA bari mu nama mwiherero watangiye tariki ya 13 yuku kwezi, ubera i Kampala muri Uganda, ndetse n’I Kigali mu Rwanda, umwiherero utaragaragayemo Abadepite bahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) muri iyi Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Feb 20, 2023 - 11:57