Abacuruzi b’inyama bari mu gihombo kubera gusubiza inyuma abaguzi bazitwara mu bitemewe

Abacuzi b'inyama bo mu karere ka Musanze baravuga ko bari guhomba kubera gusubiza inyuma abakiriya badafite ibyo kuzitwaramo byemewe n’ ikigo cy'igihugu gishinzwe ubugenzuzu, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi [RICA]. RICA ivuga ko hari ubundi buryo bwo gutwaramo inyama ndetse n'ibindi bikoresho bushishikariza abantu kwifashisha bituma inyama bahaha zigera mu ngo zicyujuje ubuziranenge.

kwamamaza

Nyuma y’ishyirwaho ry’amabwiriza mashya yo gufata neza umusaruro ukomoka ku matungo w'inyama, harimo no guhindira ibikoresho abaguzi bazitwaragamo, bamwe mu bacuruzi baravuga ko abari kiyarengaho bakomeje guhanwa.

Ubu abacururiza inyama mu mujyi w'Akarere ka Musanze bavuga ko kubera gusubiza inyuma abakiriya badafite ibikoresho bitemewe byo gupfunyikamo inyama, bari guhomba kuko bari kuzigumana.

Umwe yabwiye Isango Star ati: “Biragoye, biragoye cyane kuko abakiliya babuze! Kumubwira ko gupfunyika muri anveloppe bitacyemewe agasubirayo. Hari ugenda akagaruka, ariko hari n’ugenda ntagaruke. Igihombo kirahari kuko burya iyo inyama ziraye muri frigo rimwe, kabiri, igihombo kiba cyinjiye.”

Undi ati: “turacyafite ingorane nk’abacuruzi b’inyama kuko kubwira umuntu ushobora kuba avuye no ku rugendo ariko agakenera guhaha inyama, ni ukuvuga ngo arajya kuzana igikoresho cyozwa mu rugo akizane muri busheri [boucherie] ubona ari ibintu bigoranye kandi abaturage kugira ngo babyumva ubona ari ikintu kigoranye cyane.”

Abacuruzi b’inyama bifuza ko hashyirwaho uburyo budahenze ababagana kugira ngo bose batahane inyama.

Umwe ati: “icyo dusaba RICA badufaqsha bakatwereka ubundi buryo bwo gupfunyikira abakiliya, wenda utwo dukoresho bakatutwereka tukadushaka tukadushyira hafi ya boucherie ku buryo umukiliya aza ntasubireyo, akaza akagura inyama akagenda.”

Undi ati: “ ahubwo tukaba twasaba ko Leta nk’umubyeyi wacu yegrageza kudushakira uburyo twapfunyika izi nyama kuko twamaze kubona ko hari ibigo runaka bikora amashashi yujuje ubuziranenge, abora.”

Dr. SIMBARIKURE Gaspard; umukozi w'ikigo cy'igihugu gishimzwe ubugenzuzi, ihiganwa mu bucuruzi  no kurengera umuguzi, RICA, avuga ko hari ubundi buryo bwo gutwaramo inyama bashizeho bufasha abaguzi kuzigeza mu ngo zicyujuje ubuziranenge.

Avuga ko bashishikariza abantu bose gukoresha ubwo buryo.

Ati: “abaguzi nibo bagomba kuzana ibyo baguriramo inyama. Ibyo aribyo byose nta muntu mu rugo rwe udafite isahane ariraho, utagira isorori cyangwa se ikindi kintu agira ibyo abikamo.  Ubu butumwa, cyane turabugenera abaguzi kugira ngo bashake ibyo bajya bahahiramo inyama nkuko bagira ibyo baguriramo amata, cyangwa baguriramo ibindi bintu bakenera kuko ibicuruzwa byose cyangwa se ibyo abantu bakenera, ntabwo buri gihe bbabivana aho babiguriye bifunitse. Hari ibyo abantu bajya kugura bitwaje ibyo babipfunyikamo. Ubwo nari mbahaye urugero rw’amata.”

“ikibazo rero ntabwo cyaba mu nyama, mu nyama naho bashobora gushaka ibyo bajya bajya gushakiramo inyama. Ubwo narintanze urugero rw’amasorori, hariho utubox twa palasriki abantu bashobora kwifashisha, ukakagura rimwe ukaba urakaguze, noneho igihe cyose ugiye kugura inyama aukagaha umukozi cyangwa se wowe ukakitwaza, byakoroshya uwo muzigo ku bacuruzi bagoye kubona…mugihe hataraboneka icyasimbura izi anvellope.”

Mu mwaka wa 2022 -2023, abantu bangana na 105 niba baciwe  amande bazira gutanga inyama mu bikoresho bibujijwe na RICA, aho imibare igaragaza ko baciwe arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

@Emmanuel BIZIMANA Isago Star- Musanze.

 Jan 24, 2024 - 11:33