
Abacuruzi baragirwa inama yo gufata ubwishingizi bw'ibyo bacuruza
Jun 5, 2025 - 09:52
Abacuruzi batandukanye bavuga ko bahura n’ibihombo bikabije igihe habayeho impanuka y’inkongi y’umuriro cyangwa ibindi biza kubera kutagira ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabyo, bagasaba ko amasosiyete atanga ubu bwishingizi yarakwiye kujya abegera akabafasha.
kwamamaza
Mu ijwi ryuzuye agahinda n’ikiniga, umucuruzi utashatse kuvuga amazina ye wacururizaga mu gakiriro ka Gisozi gaherutse gufatwa n’inkongi y’umuriro ibyarimo bikangirika , yahombeyemo arenga miliyoni 30Frw, avuga ko iyo aza kuba yaragiye mu bwishingiza aba atari muri ibi bihombo.
Ati “harimo miliyoni zigera kuri 30Frw, nta kintu twaramuyemo, ubwishingizi iyo nza kuba mbufite bari kumbarira bitewe nayo mfitemo bikanyunganira”.
Ni mu gihe ku rundi ruhande abacuruzi bandi bavuga ko babonye isomo rikomeye bagiye kujya bashyira ubucuruzi bwabo mu bwishingizi ariko bagasaba ko sosiyete zitanga ubwishingizi kujya abegera.
Umwe ati “twasaba leta ko yadufasha ubwishingizi bukaboneka nk’abacuruzi rusange tukaba twabasha kubona ubwishingizi nicyo kintu cyadufasha kugirango natwe tujye tugenda twumva ibintu byacu bitekanye”.
Undi ati “kompanyi zitanga ubwishingizi zakagombye gukora ubukangurambaga zikaza zikareba abantu zikabashishikariza no kuba basura ubwo bwishingizi, zikabereka ese umuntu afata ubwishingizi ku kihe gishoro kugeza kuri angahe”.
Urugaga rw’abikorera PSF, ruvuga ko bakorana bya hafi n’abafite amasosiyete y’ubwishingiza kugirango yegere abacuruzi bafate ubwishingizi n’abacuruzi bagasabwa kwegera amasosiyete.
Walter Hunde Rubegesa, umuvugizi wa PSF ati “buri mucuruzi wese akwiye gukora kinyamwuga akavuga ati ese igihe habayeho inkongi, ese igihe habayeho umwuzure ko nzaba naranguye ntaracuruza byagenda gute? Bisaba kureba kure, umucuruzi wese akwiye gufata ubwishingizi bw’ibyo acuruza adategereje kwibuka kubufata ari uko inkongi yamugezeho cyangwa ikindi kiza cyamugezeho”.
Banki nkuru y’u Rwanda muri 2024 yatangaje ko hakenewe imbaraga mu kuzamura abitabira kugura ubwinshingizi bw’imitungo n’ibikorwa byabo kuko muri 2024 imibare igaragaza ko nko mu nyubako zubatse muri Kigali 10% arizo zari zifite ubwishingizi gusa.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


