Abacururiza mu mazu y'isoko rya Kibungo babangamiwe no kuvirwa n'imvura bikabateza igihombo

Abacururiza mu mazu y'isoko rya Kibungo mu karere ka Ngoma babangamiwe n'uko iyo imvura iguye bavirwa nuko ibitonyanga bigaca muri purafo bikangiriza ibicuruzwa byabo. Basaba ko yasanwa kuko abateza guhomba. Ubuyobozi bw'akarere ka Ngoma buvuga ko icyo kibazo cy'abacuruzi bavirwa bukizi, ariko hari gushakishwa uburyo ayo mazu yasanwa kuko bigaragara ko yashaje.

kwamamaza

Ikibazo kigaragazwa n'abacururiza mu mazu yisoko rya Kibungo mu karere ka Ngoma cy'uko bavirwa kigaragarira amaso, cyane ko iyo winjiye muri ayo mazu ukareba hejuru ubona aho ibitonyanga binyura.

Abacuruzi bavuga ko iyo ibitonyanga bimanutse binyura muri parafo bikagwa ku bicuruzwa byabo maze bikangirika. Bagaragaza ko icyo kibazo bagerageje kukibwira ababishinzwe, ariko bagategereza ko gicyemurwa baraheba. Ubu ngo bakomeje guhombywa nibyo bitonyanga by'imvura.

Ubwo baganiraga n'Isango Star, umwe yagize ati:" ahava nk'ubu nashyizeho igipapuro, ni uko bataraza ngo babidukorere kuko nari nabaye ndambitseho ikintu kugira ngo amazi atagira ibindi yangiza. Utegereje ko bazaza kugusanira ntiwakora kuko biratinda."

Undi ati:" imvura ivira ku muceri ugasanga ugize ikibazo cyangwa akawunga noneho ugahomba amafaranga menshi."

Uretse abacuruza ibicuruzwa bipfa, n'abacuruza imyenda bavuga ko bibagiraho ingaruka.

Umwe yagize ati:" ivira imyenda tuba dufite, mbese ibikorwa dukoreramo biravirwa bikaba naho biba ngombwa ko tubyikorera. Iyo ibyo ducuruza byangiritse turahomba. Bari baratwijeje ko bazabikora."

Aba bacuruzi bakorare mu mazu y'isoko rya Kibungo barasaba ko ikibazo cyabo cyakemurwa vuba amazu agasanwa akareka kubavira. Bavuga ko birimo kubatera ibihombo kandi ayo mazu bayakodesha ndetse banatanga imisoro.

Umwe ati: "nifuza ko bajya babidukorera vuba, bakadukorera ayo masuku, bakadushyiriramo amarangi mu nzu." 

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mapambano N.Cyriaque, avuga ko ikibazo bazizi ndetse hari nitsinda ryavuye gusuzuma ikibazo uko giteye, harimo gushakishwa ingengo yimari yo kuzisana.

Gusa ngo hari no gutekerezwa uko ryakegurirwa abikorera nkuko bimeze mu tundi turere.

Yagize ati:" isoko nibyo rimaze igihe kuko ari irya kera, tugiye kongera kubasanira rikonturimo gushaka n'igisubizo kirambye cyo kuba twaryegurira abikorera. Urwo rugendo twarutangiye kugira ngo amasoko manini yegurirwe abikorera babashe kuyabyaza umusaruro ariko bubake iterambere rirambye. Turi gushaka ingengi y'imari ngo turebe uko twabasanira byo tukabikora muri maintenance y'akarere isanzwe."

Uretse kuba isakaro ry'inzu zisoko rya Kibungo ryarashaje bikagira ingaruka ku bacururizamo zo kuvirwa, banagaragaza ko hari nikibazo cya pavoma nayo yashaje ku buryo hari abacururiza mu mukungugu kandi zipavomye.

Bavuga kandi ko n'amarangi yashizeho, bamwe bakagerageza kuyishyiriraho kugira ngo bacururize ahantu heza ariko ntibasubizwa ayo bakoresha. Basaba ko mu gihe birwanyeho bakisanira, bajya basubizwa amafaranga bakoresheje.

@Djamali Habarurema/ Isango Star_Ngoma.

 Jan 27, 2025 - 14:46