Nyabihu: Inkunga ihabwa abatarahuye n’ibiza, abandi bakirengagizwa!

Abacumbikiwe muri Site ya Bihembe y’abahuye n’ibiza iherereye mu murenge wa Shyira baravuga ko inkunga bagenewe nk’abatagira icyo basigaranye kubera Ibiza iri guhabwa abatarahuye nabyo, abayikwiye bakayibura. Nubwo butashatse kukivugaho mu buryo bweruye, Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo bukizi kandi buri kugikurikirana.

kwamamaza

Kimwe n’ahandi hose mu ntara y’Iburengerazuba, mu karere ka Nyabihu naho hibasiwe n’ibiza bikangiza byinshi bigatwara n’ubuzima bw’abantu. Mu murenge wa Shyira wo mur’aka karere, abaturage barenga 138  bari mu nkambi, hirya no hino aho inkunga bagenerwa zigera hari abashima ko byababashije gukomeza ubuzima mugihe ari nta kindi bari basigaranye.

Emmanuel Bizimana; umunyamakuru w’Isango Star yasuye abari mu nkambi iri muri site ya Bihembe. Mu kiganiro yagiranye na bamwe bayirimo kubera Ibiza, umwe yagize ati: “ubwo rero twageze hano baratwakira, buri wese bagiye bamwakire bitewe nuko yaje ameze ndetse n’ikibazo cye.”

Abakambitse kur’iyi Site ya Bihembe iherere ye mu murenge wa Shyira ho mu karere ka Nyabihu, bavuga ko inkunga bagenerwa hari aho idatangwa mu mucyo.

Umwe ati: “harimo akarengane n’amarangamutima! Twirebye uko twahuye n’ibiza n’ibibazo, twese bakagombye kudukorera gahunda nk’iyo bari gukorera abandi.”

Undi ati: “None nta kintu batumarira kandi bahaye abandi bose, tukaza tukabaza tuti ko turi kwirirwa hano tukabasaba n’ifu y’igikoma ntimugire icyo mutumarira, muziko hari indi mibereho dufite? Muze mugere aho turi, twenda gupfa n’abana! Ubuyobozi nta kintu bubikoraho ahubwo turabahamagara n’amatelefoni bakanga kuyafata, ahubwo bakavuga ngo byapanzwe n’urwego rw’igihugu. Mudukorere ubuvugizi, rwose iby’abantu bahuye n’ibiza ahubwo biri guhabwa n’abatarahuye n’ibiza. Ahubwo kuba mugeze hano Imana ishimwe, rwose mudukorere ubuvugizi kuko abaturage nta biryo bari kubona, turashonje, turadaze.”

“ twagize ibibazo koko nuko haboneka abavandimwe cyangwa umuturanyi aravuga ati ba wegetse umutwe hano noneho ubwo turahaguma. Icyakora izindi gahunda zaberaga kuri site baratubwiraga pe tukazibona. Noneho dutungurwa no kuba ku wa gatandatu twarageze hano SOC aratubwira ati ‘ muzaze ku wa mbere tubahe ibiryo musezererwe mutahe’."

"Noneho ku wa mbere tuhageze dutungurwa no kumva ubundi butumwa bushya buvuga ngo ‘ mahuye n’ibiza ariko ntabwo mwabaye muri site, nta biryo muzabona. Tukavuga tuti ese ko imyenda mwayiduhaye kubera iki ibiryo byo mutabiduha? Mubonye dushonje imyenda yo kwambara, inda yo ntabwo dukeneye ibyo kurya?”

Abaturage barasaba inzego bireba ko zasuzuma neza uko inkunga bagenewe zitangwa kuko hari abagaragaza ko zihabwa abo zidakwiriye kandi baba barabaruwe nkabasizwe iheruheru n’ibiza.

Umwe ati: “bazarebe neza kuko niba baradukijije amazi none tukaba tugiye kwicwa n’inzara, ntabwo tuzi uko biragenda?! “

Undi ati: “ baze barebe impamvu ibyo batwoherereza tutajya tubibona, tukayoberwa naho baba babishyize.”

“iby’ abantu bahuye n’ibiza ahubwo biri guhabwa bamwe batahuye n’ibiza! Mudukorere ubuvugizi, rwose njye ndabivuga nta bwoba yuko….”

Simpenzwe Pascal; Umuyobozi ushinzwe imubereho myiza y’abaturage, avuga ko iki kibazo bakimenye kandi bari kugikurikirana nubwo atashatse ku kivuga ko mu buryo mweruye.

Yagize ati: “yego, turakizi kandi turi kugikurikirana, n’ubu mukanya ngiye kujyayo, n’ejo nari  ndiyo, turi kugikurikirana, murakoze!”

Ubu uretse abagiye bava muri iyi nkambi bagataha bamwe bakajya gucumuka ahandi, ubu harabarurirwa imiryango 54 igizwe n’abantu barenga  138.  Abavuga ko bimwe ibyo kurya kandi barabaruwe nk’abasizwe iheruheru n’ibiza, ngo ubu baribaza abafata ibyo bagenewe kuko bahabwa imyambaro gusa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/BfRK3vKbj1Y" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Shyira - Nyabihu.

 Jun 1, 2023 - 07:30