
Ababyeyi barinubira ugusigana kw'abashakanye mu nshingano z'urugo
Sep 12, 2024 - 08:31
Mu gihe ubuyobozi butandukanye busaba umugore n’umugabo kubana buzuzanya mu muryango, bamwe mu baturage baragaragaza ko hari abo usanga barahunze izo nshingano zigaharirwa umwe, ibituma imwe mu miryango ishegeshwa n’amakimbirane no kudindira mu iterambere.
kwamamaza
Ni igihe kinini gishize Leta y’u Rwanda ishyize imbere kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nyamara kugeza ubu, iyo uganiriye na bamwe mu baturage barimo n’abubatse, bakubwira ko usanga hari aho usanga abashakanye basiganira inshingano zo kwita ku miryango yabo ndetse bamwe bakazita, bigatuma itatera imbere kuko buri wese yirebera inyungu ze.
Umwe ati "nk'abantu bifatira ku gatama bakirengagiza urugo, niba batajya mu isambu ngo bahinge, niba batita ku nshingano z'abana kandi babishinzwe batera imbere bate?"
Undi ati "agasigane ko karahari ntabwo kabura, mbyutse njya guhiga n'umugabo abyutse ajya guhiga muri cyagihe tudahurije hamwe wa musaruro ngo tuwubyaze undi musaruro mu buryo bwo kwita ku nshingano z'urugo ntabwo nawe wabikora wishimye".
Undi nawe ati "iyo umwe akoreye amafaranga akayarya wenyine n'undi nawe aravuga ati nanjye ndayarya njyenyine niko kwa kundi basenya".
Nyamara abarebera bya hafi inyungu z’umuryango nyarwanda n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, bagaragaza ko uku kudahuriza hamwe hagati y’abashakanye, ari bimwe mu bikurura amakimbirane bityo ko bidakwiye.
Fidele Rutayisire, umuyobozi mukuru wa RWAMREC ati "abagabo kenshi bavunisha abagore babo mu bijyanye n'imirimo itishyurwa, ya mirimo twita imirimo yo mu rugo yahariwe abagore, ibyo bikagaragaza ubusumbane n'ibibazo kandi bigateza amakimbirane, kuganira kubahana kandi kumva ko mugenzi wawe hari uruhare afite mu iterambere ry'urugo ukamuha umwanya, ukamuha icyubahiro mukavuga rumwe, mugategura gahunda z'urugo yewe mukumvikana no ku nshingano".
Abanyarwanda bagirwa inama ko gufatanya mu mirimo yose hadasigaye n’iyo mu rugo, kuko byatuma umuryango utera imbere n’igihugu muri rusange.
Ni mu gihe kenshi humvikana ingaruka z’amakimbirane hagati y’abashakanye, zirimo gatanya no kwicana kuri bamwe, biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo no kudahuza no gusiganira inshingano zo kwita ku muryango.
Inkuuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


