Ababyeyi barasabwa kwigisha abana amateka y'ukuri y'u Rwanda

Mu gihe turi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ababyeyi barasabwa kwigisha abana babo amateka ya Jenoside, kuko hari abatinya kuyababwira cyangwa bakababwira amateka atarimo ukuri.

kwamamaza

Muri iki gihe u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ababyeyi barasabwa kwigisha abana amateka y’ukuri u Rwanda rwanyuzemo yagejeje ku icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu rwego rwo kubaka no gutegura u Rwanda rw’ejo hazaza.

Bamwe mu baganiriye na Isango Star bavuga ko hari ababyeyi baganiriza abana ariko hari n'abandi babyeyi bagifite kwigengesera.

Umwe ati "ababyeyi baracyafite kwigengesera cyane ariko hari n'abagiye batera intambwe bakarenga ibyo byose bakabasobanurira".

Undi ati "hariho ababyeyi babikora, njye nk'abuzukuru banjye bampata ibibazo bakambaza Jenoside ari iki nanjye nkabasobanurira, nkababwira ko bagomba kumenya ko abantu batagomba kwica abandi ko abantu bose ari abanyarwanda, abana bose bakuze bazi ko abantu bose ari abanyarwanda ntawe ugomba kwica abandi".  

Gafaranga Omar komiseri w’Umuryango Ibuka mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, avuga ko ababyeyi bafite uruhare rukomeye mu kubwira abana amateka y’ukuri y’u Rwanda kuko nibo bazaba abayobozi beza b’ejo hazaza mu gihe baba babwiwe amateka agoretse bikaba byabaviramo ingaruka.

Ati "icyo dusaba ababyeyi ni uko bagomba kuvugisha ukuri bakabwira amateka nyayo abana babo kuko arirwo Rwanda rw'ejo,ni urubyiruko dutezeho ko ejo hazaza aribo bazayobora igihugu cyangwa inzego zose turimo akaba aribo bazirimo, byaje kugaragara ko harimo ababyeyi batabwiza abana babo ukuri bigatuma tugenda tudindira, umwana ufite imyaka 30 afite amateka agoretse twaba twubakira ku mucanga, ingaruka zazabagarukaho cyane cyane ko aribo ejo hazaza bazaba bafite imbaraga, bakeneye kuba mu gihugu cyiza, bafite amateka agoretse cya gihugu cyiza cyazababera kibi".          

Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu kwigisha amateka abana babo kuko bazavamo abayobozi beza, kandi urubyiruko narwo rugasabwa kumenya amateka kugirango rugire uruhare mu gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Apr 11, 2024 - 09:15