Musanze–Burera: kuvura gusa abafite indwara y’imidido ntibihagije

Bamwe mu bafite indwara y’Imidido bo mu turere twa Musanze na Burera, barashimira ubufasha bw’ubuvuzi bahawe bugaherekezwa no kubakirwa ubushobozi. Bavuga ko ibyo biri kubahindurira imibereho bavuga koku buryo bamwe byabaciye ku ngeso yo gusabiriza. Ubuyobozi bw’Umushinga HASA ufite ivuriro ryita, rikanafasha abarwayi b’imidido, buvuga ko kubavura gusa nk’abiganjemo abo mu Cyiciro cy’ubukene bukabije, ntubaherekeze mu kwiteza imbere utaba utanze umuti urambye. Gusa bunahamya ko hakiri icyuho cy’ubumenyi buke kuri iyi ndwara kizitira benshi kugera ku buvuzi.

kwamamaza

Nyuma yo gusura u Rwanda agasanga hari abantu bafite ikibazo cy’Imidido batitaweho; nk’imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye, Tonya Huston; umuganga w’Umunyamerika, muri 2009, yashinze Umuryango HASA, ugamije gutanga umusanzu we mu gufasha bene aba barwayi.

Ni ibikorwa akora binyuze mu kubitaho bakavurwa ububyimbe bw’ibirenge, ibisebe n’ibindi bikomoka kuri iyi ndwara, bagatozwa kugirira isuku amaguru yarwaye.

Jeane UWIZEYE; Umuhuzabikorwa w’Uyu muryango ku Rwego rw’Igihugu, avuga ko baje kubona ko aba barwayi badakeneye kuvurwa gusa, ahubwo babafasha no kwiga imyuga mu rwego rwo kubafasha kwigira.

Yagize ati: ” kubavura ni byiza ariko bakeneye n’ubufasha mu mibereho yabo ya buri munsi. Niyo mpamvu twavuze tuti’ nubwo barwaye amaguru ariko bashoboye gukora’. Noneho tubashingira imyuga kugira ngo bashobore kwibeshaho, bagire ibyo bashobora kwinjiza mu miryango yabo, bibarinde kuba yavuga ngo arajya gusabiriza nyuma yo kuvurwa.”

Bamwe mu bahawe ubuvuzi ndetse bakigishwa imyuga irimo kuboha uduseke, kudoda ndetse no gukora inkweto zirimo n’izigenewe abarwaye imidido, izo HASA igaragaza ko zihenda cyane, bavuga ko ubu bufasha bwabahinduriye ubuzima burimo no kubakura ku ngeso yo gusabiriza.

Umwe ati: ‘‘iyo ndoze nka gutya nuko umuntu akanyishyura, n’agatongo nkakagura. Naragiye ndizigama muri kopera.”

Undi ati:” ubu nshoboye gushaka amafaranga kuko nzi imashini, nzi kudoda nkoresheje intoki, ubu itandukaniro rirahari kuko ntajya gusabiriza ku muhanda.”

Uyu mugabo wemera ko yasabirije ku muhanda, avuga ko yahinduriwe ubuzima. Yongeraho ko ”naravugaga ngo wamfunguriye ariko ubu ntibyabaho.”

Umwana w’umukobwa yunga murya bagenzi be ati:” bagiye baduhereza udufaranga twadufasha mu kugura utuvuta, isabune cyangwa utwenda. Ubu ndagenda urugendo ndetse wantumira mu bukwe nkambara agakweto nkaza ku buryo utarantandukanya n’abandi bose ngo meze gutya! Nageraga mu mujyi nkabura inkweto nzinkwiye.”

Ku rundi ruhande ariko, Jean Paul BIKORIMANA, Umaze imyaka 5 akora ubushakashatsi ku ndwara y’Imidido binyuze muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko yasanze hari benshi mu barwayi babuze aho bakura ubuvuzi bituma bivuza uko babonye harimo na magendo.

Ati:” buriya babona bafite buriya burwayi bwo kubyimba amaguru, bakabona n’ibibazo bitandukanye birimo iby’ubushobozi n’ikibazo gikomeye cy’uko nta buvuzi bwihariye bwo kuvura indwara y’imidido buri muri uyu murenge, kuburyo bivuza mu buryo babyumva. Ariko bakivuza mu buvuzi bwa kinyarwanda, ubwa gakondo, kwivura ubwabo kuko hari abakoresha amavuta bavanga n’amamesa bakisiga. Hari abajya mu masengesho, abajya kwa muganga bakabaha ibinini biborohereza ububabare ariko atari ukuvuga ngo ni ubuvuzi buvura buriya burwayi bwo kubyimba amaguru.”

Kuva 2009, umushinga wa HASA umaze guha ubuvuzi abarwayi basaga 700 bo mu turere twa Musanze, Burera na Nyamasheke. Nimugihe Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, kigaragaza ko mu Rwanda hose hari abarwaye imidido basaga 6 000.

Mu rwego rwo gufasha kubona ubuvuzi, ibigo nderabuzima 12 byo hirya no hino mu Rwanda bimaze gushyirwaho iyi serivice.

Icyakora abashakashatsi bagaragaza ko ibyo bidahagije, ahubwo bagaragaza ko ari serivice ikwiye gushyira mu nzego z’ubuvuzi zose ndetse n’abakora mu buvuzi bose bakagira amakuru ku ndwara y’imidido.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/qrs9vCGkc8Y?si=fBZbQoyCPV5r9RkF" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Amajyaruguru.

 May 6, 2024 - 17:07