Rwamagana: Hari abaca abandi intege zo kwipimisha SIDA

Mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana hari abaturage bavuga ko kwipimisha virusi itera SIDA bazi akamaro kabyo ndetse babikora ariko bagaterwa impungenge na bagenzi babo baca intege abashaka kwipimisha iyi virusi.

kwamamaza

Ikibazo cy'ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu karere ka Rwamagana nka kamwe mu turere dutanu twa mbere mu gihugu dufite umubare munini w'abafite ubwandu bw'iyi virusi, birashoboka ko abazwi ari bacye bitewe n'uko hari abatinya kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze, abandi bagatinyishwa na bagenzi babo aho babereka ko nyuma yo kubikora bagasanga baranduye bazahabwa akato bigatuma babireka, nk'uko abo mu murenge wa Musha ufite umubare munini w'abafite Virusi itera SIDA babivuga ariko bakanagira inama bagenzi babo batinya kwipimisha.

Umwe yagize ati "hari abavuga ngo ninipimisha ngasanga naranduye nakiyakura, bakavuga ngo ninipimisha ngasanga mfite SIDA sindibunywe kiriya kinini ariko iriya myumvire ntabwo ari myiza, twebwe urubyiruko twipimishije tukagenda tubibwira abandi n'ubuyobozi bugahaguruka kuko benshi barabyanga".    

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutoni Jeanne avuga ko nta muntu ukwiye gutinya kumenya uko ahagaze ngo yange kwipimisha Virusi itera SIDA, bityo agasaba abakibitinya kwikuramo ubwoba kuko bibafasha kumenya uko babaho batuje ariko akanasaba abatinyisha abandi kubireka kuko ari ubuhemu baba babakorera.

Yagize ati "kwipimisha ntabwo biteye impungenge, nta soni biteye kumenya ko wanduye cyanwa utanduye ahubwo ugafata imiti hakiri kare kuko igihugu cyacu cyashyizeho uburyo bwiza bwo gufata imiti ku buntu ukayibona ahandi barayigura, bikitesha amahirwe yo kudafata imiti kandi igihugu cyarayishyuye".  

Ubukangurambaga bwo guhangana n'ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwiswe "Tujyanemo Duhagarike ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA " burangiye mu karere ka Rwamagana abantu 43,003 bipimishije Virusi itera SIDA ku bushake, hanatangwa udukingirizo 22,856.

Kugeza ubu aka karere ka Rwamagana niko kaza ku mwanya wa mbere mu ntara y'Iburasirazuba ku kugira umubare munini w'abafite Virusi itera SIDA. Ni mu gihe ubu bwandu bwiganje mu murenge wa Kigabiro ndetse na Musha.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Sep 18, 2023 - 14:44