Mu mwaka wa 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije cyane imfu z'ababyeyi n'abana

Bamwe mu baforomo baravuga ko intego ya leta yo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana ku kigero cy’ababyeyi 70/100 000 mu mwaka w’2030, izagerwaho. Gusa bavuga ko umubare wabo ukiri muke ku babyeyi n’abana baba bakenewe kwitabwaho igihe baje kwa muganga. nimugihe ababyeyi bo kuri iyi ngingo bavuga ko imfu zagabanutse cyane kuko ntabakibyarira mu rugo.

kwamamaza

U Rwanda ruri mu bihugu bike by’Afurika byabashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi, aho rwabashije  kugabanya igipimo k’imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu. 

Ku ntego z’iterambere rirambye, u Rwanda rwongeyemo imbaraga kugira ngo rushobore kugabanya imfu z’ababyeyi nibura inshuro eshatu, n’imfu z’abana inshuro ebyiri. 

Ababyeyi bari bagiye gushaka serivise z’ubuvuzi ku kigo nderabuzima cya Rugarama giherereye mu karere ka Nyarugenge, bemeza ko uko kugabanya imfu bitakwikora ahubwo ari ubufatanye bw’abaturage n’umuryango.

Mu kiganiro n’Isango Star, umwe yagize ati: “ubu byarahindutse kuko iyo twaje kwa muganga badushishikariza kugenda kubwira n’abandi baziko basamye noneho bakaza abaganga bakabakurikirana. Ndumva rero nta babyeyi bakibyarira mu rugo, ni umuco wa kera warangiye.”

“nta mpfu zikibaho kubera ko umuntu aba yaje ku kigo nderabuzima bakagukurikirana. Nk’ubu nkanjye nahereye ku italiki ya mbere[ngisama] ngera ku munota wa nyuma mbyaye nta kibazo mfite.”

Undi ati: “kubera ko babyariraga mu rugo, abana barapfaga, ababyeyi nabo barapfaga. Ariko ubu baradukurikirana, ntawe uhura n’ikibazo.”

Umubare muto w’ababyaza nawo ugaragazwa nk’ushobora kuba intandaro y’impfu z’abana, kuko mu mwaka w’2020, umubare w’ababyeyi umubyaza umwe yitaho wari ugeze ku 2 340.

Uwamahoro Beatrice; umuforomokazi ku kigo cya Rugarama, avuga ko kugirango Minisiteri y’ubuzima igere kuri iyi ntego  nuko bakongera abakozi.

Ati: “turi bakeya mu kigo nderabuzima. Usanga rwose ubuke bw’abaforomokazi…nk’ubu ku munsi nshobora kwakira nk’abarwayi 50. Utangira mbere utanga serivise nziza rwose, uko ugeze muri 40…hari igihe rwose tujya tudafata ikiruhuko. Twasaba wenda bakareba uburyo bakongera abaforomokazi.”

Sibomana Hassan; Umuyobozi w'agateganyo w'ishami rishinzwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, avuga ko hari intambwe nini yatewe mu kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi. Gusa yongeraho ko hakiri urugendo 

Ati: “turacyafite urugendo runini rwo gukora kuko turifuza ko zigabanuka zikaba nke cyane zikagera munsi ya 70/100 000 ku babyeyi babyara abana bazima. Hanyuma n’iz’abana zikarushaho kugabanuka. Ni intego ya Minisiteri y’Ubuzima kuko ntabwo igihugu cyavuga ngo gitere imbere kandi kigipfusha abana benshi cyane, umwana avuka ntagire icyizere cyo kubaho, umubyeyi atwita akajya kubyara avuga ati singaruka.”

“Ariko nkuko mwabibonye, no mu bushakashatsi bundi bwakozwe, cyangwa mu ibarura riherutse, icyizere cyo kubaho mu banyarwanda cyarushijeho kuzamuka. Turi hafi kugera ku myaka 70.”

“Ubundi ni ibintu bidasanzwe, uburyo twateye imbere mu gihe gitoya kugira ngo tugere hariya, kandi iyo urebye usanga byose bifitanye isano n’izi mpfu turimo kuvuga. Iyo ushoboye gukumira imfu z’abana bakivuka uba wongereye icyizere cyo kuramba ku baturage.”

U Rwanda rwiyemeje ko ruzakomeza kugabanya izi mfu z’ababyeyi n’abana  kugeza ku babyeyi  70 ku bihumbi 100000, ni ukuvuga ko zava ku babyeyi 203 ku bihumbi 100 000, ndetse n’imfu z’abana bari munsi yi myaka 5,  ubu zigeze  kuri 45.

Ibyo byose byerekana ko Kugeza ubu 96% by’abana bari munsi y’imyaka ibiri bahabwa inkingo z’ingenzi, naho 99% by’abagore batwite nibura bipimisha inshuro imwe. Nimugihe  93% babyarira kwa muganga.

Ibi nibyo bituma  u Rwanda ruza  ku mwanya wa 9 mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru muri Afurika, kuko ikigereranyo cy'imyaka y'uburame ku banyarwanda kigeze ku myaka 69 ivuye ku myaka 67 umunyarwanda yabarirwaga mu mwaka wa 2021.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Kigali.

 Aug 17, 2023 - 18:55