Ngoma: Hagiye kujya hagenzurwa isuku mu buriri bw'abaturage

Hari abaturage mu karere ka Ngoma basabye ubuyobozi ko mu kugenzura isuku yo mu ngo za bagenzi babo, haziyongeraho no kuyigenzura aho abantu barara kuko hari abambara neza ariko ugasanga aho barara hari umwanda ibintu bishobora gutera indwara ziterwa n'umwanda.

kwamamaza

Hirya no hino mu ntara y’Iburasirazuba bari muri gahunda y’isuku n’isukura aho kuva yatangira muri Kanama, hari abayobozi b’imirenge n’utugari bagiye bahagarikwa mu mirimo igihe kingana n’iminsi 30 kubera umwanda ugaragara aho bayobora.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko abaturage batanze igitekerezo cy’uko isuku yareka kureberwa ku myambaro, ahubwo ikareberwa n’aho abantu barara, ibintu ubuyobozi bwemeza ko bizatanga umusaruro wo kwimakaza isuku ahantu hose nk’uko Niyonagira Nathalie, umuyobozi w’aka karere abivuga.

Yagize ati "hari abagiye batugira inama gutyo, baratubwira bati nubwo mutubwira isuku iyo bigeze aho abantu barara usanga bitameze neza, twafashe gahunda yuko abaturage ubwabo aribo bazajya bigenzura Isibo ku isibo abo bimeze nabi bakarebera ku bandi ndetse abaturage bifuje ko bazajya bahera kwa Mutwarasibo abereke urugero rwiza, ibyo twumva bizafasha abaturage kandi ntabwo biteye isoni kuko iyo umuntu aziko ibintu bye bimeze neza ntacyo aba yikanga".   

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma baganiriye na Isango Star, bavuga ko ibyo kugenzura isuku mu ngo kugeza n’aho abantu barara babyishimiye ngo kuko hari abambara imyambaro ukabona aho banyuze bacyeye ariko aho barara hari umwanda ku buryo bishobora no kuba byabaviramo no kurwara indwara ziterwa n’umwanda nk’amavunja ndetse n’izindi.

Kuri ubu gahunda yo kwimakaza umuco w’isuku n’isukura mu ntara y’Iburasirazuba izamara amezi ane ariko ikaba imaze amezi abiri itangiye, ni ukuvuga ko izarangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Mu karere ka Ngoma hari gahunda nyinshi zashyizwe mu rwego rwo kwimakaza isuku, ku buryo inzu z’ubucuruzi harimo izicuruza ibiribwa nk’ama Resitoro zafunzwe kubera kurangwa n’umwanda.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Oct 4, 2023 - 15:21