Ababyeyi bagaragaje impungege ku modoka zitwara abanyeshuli “School Bus”.

Ababyeyi bafite abana biga mu mashuri atandukanye batwarwa n’imodoka zizwi nka “school bus” baragaragaza impungenge ku buziranenge bw’izi modoka, bavuga ko butizewe kuko inyinshi ziba zishaje. Ninyuma y’impanuka y’ababyeshuli yabereye ku musozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro. Police y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko iki kibazo cy’ubuziranenge kimaze iminsi cyigwaho n’ inzego zifite aho zihuriye nacyo.

kwamamaza

Impanuka y’imodoka yabaye ni iyo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari itwaye abanyeshuri bo ku kigo cya Path to Success. Iyi mpanuka yabaye nk’izamura amarangamutima y’ababyeyi maze batangiye kugaragaza impungenge ku buziranenge bw’imodoka zitwara abanyeshuri.

Ababyeyi bamwe baganiriye n’Isango Star bavuga ko  bene izo modoka zikunze kuba zishaje aribyo bishyira mu kaga ubuzima bw’abana batwarwa n’izi modoka.

Umwe yagize ati: “Iby’iriya mpanuka twarabyumvishe, cyane ko harimo uwaburiyemo ubuzima kandi no mu minsi ishize polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yari yabivuzeho mu kiganiro kuri teveviziyo y’u Rwanda. Bavugaga ko bafashe bus niba ari 97 , ariko ntabwo nibuka neza imibare. Bazijyanye muri control technique noneho hakabonekamo nke cyane bavuga ko zujuje ubuziranenge.”

Undi ati: “ ubona izi modoka ziba zishaje kandi ibi bintu by’binyabiziga uko mbona kigenda gisaza  ariko kigenda gitakaza ubuziranenge. Umubyeyi aba yaretse umwana yizeye ko iyo modoka nta kibazo. Kari n’igihe izo modoka bamwe baba batanabizi , nyine uba ubona biteye impungenge.”

Aba babyeyi bifuza ko imodoka zose yaba izitwara abagenzi rusange ngetse n’abanyeshuli zajya zikorerwa ubugenzuzi nk’uburyo bwagaragaza ubuziranenge bwazo.

Umwe ati: “ Icyo twifuza rero ni uko habaho igenzura ryimbitse kur’izi bus zose zikora transport yaba iyo gutwara abantu cyangwa abana. Kandi nk’uko tujya tubona polisi ifata imodoka zirimo amande, izaparitse nabi…nazo ikajya izifata ikareba ko umubare urimo ungana n’imyanya iyo modoka yagenewe yo gutwaramo abantu. “

 “ ikigaragara turacyari mu gihugu cyiyubaka, wenda birashoboka ko ubwo bushobozi tutarabugeraho ariko ni icyifuzo. Ni icyifuzo cy’uko habaho imodoka zihariye zitwara abana ku ishuli, hakabaho imodoka zihariye zitwara abagenzi, ariko ciyihutirwa ubu ng’ubu ni ugukora igenzura bakareba ese niba zihari ese zujuje ibisabwa?!”

 Ku rundi ruhande ariko, mugenzi we yunze murye , avuga ko “nk’igihugu cyatekereje transport igomba kujya itwara abana ku mashuli, atari ukuvuga ngo ni abantu baza kwikorera ku giti cyabo cyangwa n’imodoka z’abantu runaka. Hakabaho agence ishinzwe abanyeshuli.”

Iki kibazo cy’ubuziranenge bw’imodoka zitwara abanyeshuri kimaze igihe kiganirwaho n’ inzego, nk’uko bivugwa na SSP Irere René, umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati:“Icyo ni ikibazo tumaze iminsi tuganiraho n’inzego zibishinzwe yaba minisiteri ibishinzwe , iy’Uburezi, ikigo cya NESA, yaba RURA nk’ikigo gishinzwe ubwikorezi no gutanga ubwo burenganzira [ibyemezo] ndetse no ku wa gatandatu twakoze inama …ku buryo hari ibyo twemeranyijeho.”

Ku rundi ruhande ariko, twagerageje  kuvugisha Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri iki kibazo ariko ntirwaduha igisubizo.

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abana 25, umushoferi n’umwalimu aribo bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku Ishuri mpuzamahanga rya Path to Success, mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Maze umwana witwa Kenny Mugabo wari uri muri abo 25 za kwitaba Imana nyuma azize ingaruka z’iyi mpanuka.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Jan 11, 2023 - 10:44