Abafite agakoko gatera SIDA barashinja urubyiruko uburangare no kutiyitaho.

Abafite agakoko gatera SIDA baravuga ko kwandura iyi virus ku rubyiruko biterwa nicyo bise uburangare no kutiyitaho. Nimugihe inzego z’ubuzima zivuga ko nubwo ubwandu bwagabanutse, Ubushya bugaragara cyane mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15-49. Icyakora ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kabusunzu kiri mu byashimiwe imitangire ya serivise nziza ku bafite ubwandu, buvuga ko bukurikirana n’abafite aho bahuriye n’abanduye.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA uba ku ya 1 Ukuboza (12). Uyu munsi wasanzwe uyu mwaka u Rwanda rwishimira ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutse ugereranije no mu myaka 20 ishize, kandi rugikomeje mu cyerekezo 2030 cyo gukomeza kugabanya ubwandu bushya.

Dr. Basile IKUZO;umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA muri RBC, avuga ko “dukurikije imibare dufite, mu myaka 20 ishize, ubwandu bushya bugenda bugabanuka. Ariko nubwo bugabanuka, kera twagiraga abantu bakuru bandura kurusha urubyiruko ariko bisa n’ibyahindutse kuko urubyiruko nirwo rwandura cyane kurusha abantu bakuru. Ariko muri rusange, ubwandu bwo bwaragabanutse.”

Bamwe mu banduye virus itera SIDA bavuga ko bishimira ko bafata imiti bakaba bameze neza ari kuba urubyiruko rukomeje kwandura byo bavuga ko ari uburangare.

Umwe ati: “icyo twishimira ni imiti twabonye itugirira umumaro. Urubyiruko rero, sinzi niba umuntu yavuga uburangare. Barashiduka cyane.”

Undi ati: “urubyiruko nyine ntibiyitaho, ntabwo bazi kugana kwa muganga ngo bamenye uko bahagaze, bityo bakora iyo mibonano mpuzabitsina bakanduzanya kubera ko batazi uko bahagaze.”

Ikigo nderabuzima cya Kabusunzu giherereye mu karere ka Nyarugenge ni kimwe mu bigo nderabuzima byashimiwe ku buryo bwo gutanga service nziza ku bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA. Ubuyobozi bwacyo buvuga ko bakoze ibishoboka kugirango abantu bafite virusi itera SIDA bitabweho, ndetse n’abatarapimwa bapimwe nuko abanduye batangire gufata imiti.

Caroline IKIREZI; umuyobozi w’ikigo nderabuzima, yagize ati: “tugerageza gushyiramo abakozi babihuguriwe, nabo noneho bagatanga ubumenyi neza. Ikindi ndukorana nabo twita abakangurambaga b’urungano noneho bakadufasha gukurikirana cyane ba bantu tumaze kubaha imiti. Abafite intege nke tukamenya uko tubahamagara nuko bakaza tukabakorera ubukangurambaga bwihariye bwimbitse.”

“ ikindi cyadufashije cyane ni ukumenya ese twakura hehe abandi baba bafite ubwandu bushya? Ariyo system nsha minisiteri y’ubuzima yazanye, aho ifasha umuntu ufite ubwandu akaduha amakuru ku wundi muntu babonana, nonaho yamara kuduha amakuru twebwe tugakurikirana wa muntu.”

Kugeza ubu, virusi itera sida ntirabonerwa umuti cyangwa urukingo. Nimugihe  imaze guhitana abasaga milioni 40.

@Vestine Umurerwa/Isango Star-Kigali.

 Dec 4, 2023 - 11:58