Karongi: Baterwa igihombo n’imihanda mibi ituma batageza umusaruro wabo ku ruganda.

Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu Murenge wa Rugabano baravuga ko baterwa igihombo no kuba batabona uko bageza umusaruro wabo ku ruganda bitewe n’imihanda idakoze neza. Nimugihe ubuyobozi buvuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko leta ifite gahunda yo kuyitunganya.

kwamamaza

Iyo ugeze mu Murenge wa Rugabano ubona ko hari umushinga  wagutse w’ubuhinzi bw’icyayi bigaragara ko witabiriwe n’abaturage.

Ibi bigaragarira mu mibare yerekana ko mu myaka itatu uyu mushinga umaze, abahinzi 3 000 bamaze guhinga icyayi ku buso bungana  na hegitari 992. Izi ziyongera  Kandi kuri hagitari 335 zahinzwe n’uruganda, zose zingana na 1327 ha. 

 Nubwo bitabiriye ubu buhinzi bw’icyayi, abahinzi bavuga ko kukigeza ku ruganda rwa Rugabano bahura n’ibibazo bikomeye baterwa n’imihanda idakoze.

Bavuga ko ibyo bituma bahura n’igihombo gikomoka ku iyangirika ry' icyayi.

 Umwe yagize ati: “Iyo dusoromye icyayi kugira ngo tuzagere ku mahangari biratugora. Hangari ziba ziri kure noneho kuba twikorera icyayi kandi amayira ari mabi , iyo gitinze kirashya. Ndetse rimwe na rimwe turakererwa cyangwa n’imodoka zigakererwa!”

 Undi nawe ati: “ twebwe [ abahinzi] turikorera tukakigeza ahantu bashyize hangari, rero biratugora kuko hari ubwo imodoka zihagera zatinze. Hari igihe gishya[icyayi]tugahomba! Kuko iyo gihiye ntibakijyana.”

 Yongeraho ko “ turasaba ko umuhanda ukorwa noneho imodoka zikazajya zihuta.”

Aba bahinzi babonera igisubizo mu ikorwa ry’umuhanda.icyakora aha , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko iyi mihanda igiye gutunganywa.

Yagize ati: “Ibyakorwa byose kugira ngo dukomeze dukure kandi twihute, leta izagira uruhare rwayo rugaragara, cyane cyane mpereye ku mihanda. Imihanda iri mu bizitabwaho bya mbere, rero turaza gushyiraho umwete dushakishe uburyo bwose imihanda yakorwa. Ngira ngo na minisitiri ushinzwe iby’ibikorwaremezo ari hano arabyumva ariko na guverinoma muri rusange turaza kubihagurukira bishoboke.”

 Ku ruhande rw’abahinzi nabo bahawe umukorona Perezida Kagame! Ati: “Abari muri koperative bakora mu byayi ndashaka ko namwe murushaho, mwongere umurego kuburyo ibyo dukora buri wese abyitabira uko bikwiriye.”

Kugeza ubu Ubuhinzi bw’icyayi bwo mu gace ka Rugabano bwahatangiye muri 2019, bumaze guhingwa kuri hectare . Uruganda rwa Rugabano rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1200, ndetse rueza ku isoko 1% by’icyayi cyose cyo mu Rwannda, gihingwa kuri hectare 32 000. Nimugihe buri mwaka cyinjiriza igihugu  amafaranga asaga miliyari 106.

Ni inkuru ya Rukundo Emmanuel/Isango Star-Karongi.

 Aug 31, 2022 - 09:46