
Imitingito: Syria yasabye Uburayi kuyigoboka.
Feb 8, 2023 - 12:36
Kur’uyu wa gatatu, Syria yasabye ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) ubufasha nyuma y’umutingito ukaze wibasiye na Turkey na Syria ku wa mbere w’iki cyumweru.
kwamamaza
Ibi byatangajwe na komiseri ushinzwe gucunga ibibazo yabitangaje muri EU, ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta yari iherutse gusaba ko iki gihugu kimaze imyaka irenga icumi mu bihano by’ubukungu cyakomorerwa, kikabona uko gifasha abaturage bacyo bazahajwe n’imitingito, cyane ko harimo n’ibice byazahajwe n’intambara.
Janez Lenarcic yavuze ko Komisiyo y’Uburayi ishishikariza ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi gusubiza icyifuzo cya Syria, gisaba ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’ibiribwa, mu gihe hagenzurwa niba imfashanyo iyo ari yo yose yatangwa itagenzura na guverinoma yemerewe i Damasiko.
Nimugihe imibare y’abapfuye muri iyi mitingito yazamutse igera ku barenga 9 000. Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko muri Turkey hamaze kubarurwa abapfuye 6 894 naho muri Syria ni 1 932. Imibare byitezwe ko ikomeza kuzamuka.
Ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha ababa bagihumeka birakomeje mu bihugu byombi mu majoro y’ubukonje bukabije, nyuma y’iyi mutingito.
kwamamaza