Nyaruguru: Gahunda yiswe ‘Igicaniro cy’urubyiruko’ igamije gukemura ibibazo by’abaturage.

Ubuyobozi burashima uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo gushakira umuti ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Uru rubyiruko rwubatse inzu z’abatishoboye 1 201 n’ubwiherero busaga 3 048. Urubyiruko ruzabikora binyuza muri gahunda rwise mu cyo rwise “Igicaniro cy’urubyiruko”.

kwamamaza

Ibikorwa by’uru rubyiruko bigamije bikura abaturage mu mibereho mibi, biri gukorerwa mu Mirenge yose igize aka karere,  Urubyiruko rwubakira inzu n’ubwiherero abatishoboye hamwe n’abasenyewe n’ibiza.

Abo mu murenge wa Ngoma bise ibyo bikorwa “Igicaniro cy’urubyiruko”. Bishatse kuvuga ko urubyiruko rufata iya mbere muri ibi bikorwa, abakuru nabo bakabyenyegeza mu bufatanye bw’impande zombi.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge hamwe n’abayobora uru rubyiruko mu karere bavuga ko hari aho bakuye igiterekerezo.

Umwe yagize ati:“Twaricaye nk’Umurenge dusanga harimo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, hanyuma dukora igikorwa cyo kugenda urugo ku rundi tureba ibibazo bihari n’uko byakemuka. Nibwo twafashe gahunda y’igicaniro cy’urubyiruko kugira ngo dukemura ibibazo.”

Undi yagize ati:“umuturage ashobora kuba afite aho kuba hatameze neza nuko tukamufasha mu bijyanye n’imbaraga zacu, tukamufasha kubona aho kuba. Nk’urugero nko kubaka amazu, kubaka ubwiherero, gukurungira, kubaka uturima tw’igikoni no kubashishikariza gukoresha imboga kugira ngo barwanye imirire mibi.”

“Umukuru w’ikirenga niwe soko tuvomaho, kuko bo barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, ariko twebwe nkuko abitwigisha tugomba kugira umuturage utekanye, ushoboye kandi uba ahantu heza.”

“ urubyiruko ni imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba. Ibyo dukora uyu munsi biva muri ka gaciro twahawe. Dufite ubuyobozi budukunda kandi butuba hafi umunsi ku munsi, ni aho biva, tugakomeza gukorera igihugu.”

Ibikorwa by’uru rubyiruko bimaze gutanga umusaruro, kuko nko mu Murenge wa Ngoma honyine bubakiye abatishoboye inzu 92 muri 310. Bubatse kandi n’ubwiherero butujuje ibisabwa 250 kandi bavuga ko ibyo bikorwa bikomeje, cyane ko binashimwa n’abaturage.

Umwe yagize ati: “Twarwaraga malaria, iyo imvura yagwaga yaratunyagiraga nuko tukabyuka tukicara hanze, tukitwikira shitingi.”

BYUKUSENGE Assoumpta; Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ashingiye ku mibare, avuga ko uru rubyiruko rufite uruhare runini mu kwesa imihigo.

Ati: “bamaze kudufasha, gufasha abaturage bari bafite amazu twabubakiye muri uyu mwaka. Twari dufite amazu asaga 1201 ariko ubu tumaze kugera ku kigereranyo cya 95%, aho amazu 1144 amaze kubakwa. Ubu turi mu ntwambwe yo kuyagira neza, ayahomotse tukayagira neza. No mugihe cy’imvura gitambutse, adakurumbiye tukayakurumbira.”

“ kandi badufasha no kubakira ubwiherero abatishoboye. Twari dufite ubwiherero bumeze nabi busaga 2370, n’abandi bantu batagiraga ubwiherero 48. Abo bose rero badufashije kububakira, baduhaye imiganda.”

Nimugihe mur’ uyu mwaka w’ingengo y’amari 2022-2023, akarere gafite imihigo 108 irimo 31 yo mu bukungu, 56 y’imibereho myiza ndetse na 21 yo mu miyoborere myiza.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/osbjSNTYVuo" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" allowfullscreen></iframe>

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.

 May 16, 2023 - 12:58