Ibyihariye kuri Alain Mukuralinda: umuhanga mu mategeko yitabye Imana ku myaka 55

Kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda, wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda. Yitabye Imana afite imyaka 55, aguye mu Bitaro by’Umwami Fayçal i Kigali, azize uburwayi bwatumye atarwara iminsi myinshi.

kwamamaza

Alain Mukuralinda yari umwe mu Banyarwanda bafite umwihariko mu gusobanura, gukemura no gutanga umucyo ku bibazo bireba igihugu, haba mu mategeko, mu miyoborere no mu itangazamakuru.  Yavukiye muri Congo-Brazzaville mu mwaka wa 1970. Nubwo yavukiye hanze y’u Rwanda, umutima we wari uw’Umunyarwanda mu buryo bwimbitse, kuko yabayeho yifuza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu cyamubyaye nubwo yari amaze igihe cy’iteka mu mahanga.

Yize amashuri ye yisumbuye n’ay’icyiciro cya kaminuza mu bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi zihanitse mu by’amategeko. ndetse yari umwe mu bahanga bashoboraga gusesengura no gutanga ibisobanuro ku mategeko akomeye mu buryo buboneye kandi bwumvikana.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Alain Mukuralinda yagarutse mu Rwanda afite intego yo gutanga umusanzu mu kunga no gukiza igihugu cyari kimaze gushegeshwa n’amateka mabi. Yinjiye mu rwego rw’ubutabera, ahabwa inshingano nk’Umushinjacyaha mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubushinjacyaha.

Ubu bushobozi bwo gushinja no kuburanira ukuri yabuzanye no mu rwego mpuzamahanga, aho yakoreye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania. Muri uru rukiko, yagaragaje ubunararibonye bukomeye, ashinja ibyaha bikomeye byibasiye inyokomuntu, abikora atabogamye kandi atarangariye inyungu ze bwite.nYabaye umwe mu Banyamategeko b’Abanyarwanda baranzwe n’indangagaciro zo gukorera mu mucyo, gukunda igihugu no kugira uruhare mu gutuma amateka mabi yaranze u Rwanda atongera.

Uretse kuba yari intyoza mu mategeko, Alain Mukuralinda yari n’umusesenguzi w’imvaho mu itangazamakuru, aho yakundwaga cyane kubera uburyo yasobanuraga ibintu bikomeye mu mvugo yoroshye, yoroheye buri wese.

Kuva mu myaka ya za 2010, yakundaga kugaragara kuri televiziyo no kuri radiyo zitandukanye, asobanura ibijyanye n’amategeko, imibereho y’igihugu, ibibazo by’imiyoborere n’amahame agenga Leta. Yavugaga atuje, asobanutse, yitonda kandi agasiga buri wese asobanukiwe.

Ibi byatumye akundwa n’abanyamakuru, abanyeshuri, abayobozi ndetse n’abaturage b’ingeri zose. Benshi bamwitagaho nk’umwarimu utari mu ishuri, kuko yabigishaga atabishaka, kandi ntawamwumvaga ngo ahaguruke adakuze mu bitekerezo.

Uko yashyizwe mu Buyobozi bwa Guverinoma

Mu mwaka wa 2021, Alain Mukuralinda yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda. Muri uwo mwanya, yaje kunganira Umuvugizi Mukuru, Yolande Makolo, mu gusobanurira Abanyarwanda n’amahanga imigambi ya Guverinoma, imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, n’ibindi bibazo bireba igihugu.

Muri uwo mwanya yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu guhuza itangazamakuru na Guverinoma. Yari umuntu wizerwaga, wicisha bugufi, ariko w’intyoza mu kuyobora ibiganiro, gutanga amakuru yizewe no gusubiza ibibazo bikomeye mu mahoro, Ibyo yabigaraje cyane mu gihe u Rwanda rwari rwiteguye amatora ya 2024, ndetse no mugihe amahanga yari akomeje gushinja ibinyoma u Rwanda byo gufasha umutwe wa AFC/M23.

Alain Mukuralinda yari umuntu woroshye, uciye bugufi ariko wuzuye ubushishozi. Yari inkingi y’imyumvire y’ubutabera, aho yaharaniraga ko amategeko ataba urubuga rwo gutinya, ahubwo aba urumuri ruyobora ubuzima bwiza.Bamumenye nk’umunyabwenge, umunyamurava, kandi umunyakuri. Abamukoranye bavuga ko yari umuntu utavunika mu kazi, utajya ananirwa guha abandi umwanya, kandi utavanga ibitekerezo n’amarangamutima. Mu gihe cy’imyaka itatu yamaze muri uwo mwanya, yakundwaga n’itangazamakuru ndetse n’abaturage kubera ubunyamwuga, ubutumwa bwimbitse yatanze, no kudacika intege mu gihe cy’ibibazo. Yakunze kugaragara cyane mu biganiro bitandukanye nku Urubuga rw’Itangazamakuru kuri ISANGO Star, ndetse no mu biganiro byerekeranye n’imiyoborere n’imiyoboro ya politiki y’igihugu.

Urupfu rwe n’Inkuru y’Umubabaro

Ku wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, nibwo guverinoma y’u Rwanda yemeje amakuru  ko Alain Mukuralinda yitabye Imana mu bitaro by’Umwami Fayçal i Kigali, igira iti “ ITANGAZO Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Bwana Alain Mukuralinda.” Amakuru yizewe avuga ko yari amaze igihe gito arwaye indwara y’umutima. Nubwo yari akiri mu kazi, hari hashize iminsi agaragaza intege nke, bikaba byarageze aho agwa agacuho. Yitabye Imana afite imyaka 55, asize umugore n’abana babiri. Inkuru y’urupfu rwe yakiriwe n’akababaro kenshi mu gihugu no mu bantu bose bamuzi ku buryo butandukanye.

https://x.com/RwandaOGS/status/1908066786257273095

https://x.com/EmmaClaudine/status/1908074166181568835

Yitabye Imana asize umugore n’abana babiri. Inkuru y’urupfu rwe yatunguye benshi, kuko benshi bari bamuzi nk’umuntu ukiri muto, ufite intego, kandi wakundaga akazi ke, yari umuntu wihariye, wari ufite ubumenyi buhambaye n’ubushobozi bwo gutanga igitekerezo mu buryo bwumvikana kandi bunoze. Benshi bamwibuka nk’inshuti nziza, umuyobozi uciye bugufi, kandi utaratinya kuvugira ukuri igihe cyose cyari ngombwa.

“Imana imuhe iruhuko ridashira. Igihugu cyungukiye byinshi mu kuba cyaramugize umukozi wacyo, kandi kizahora kimwibuka nk’intwari y’ukuri, itashye imburagihe.”

 Apr 5, 2025 - 00:31