
Yatsinze urubanza gatatu, ubuyobozi bwanze kururangiza
May 7, 2025 - 10:42
Umuturage witwa Nzaramba Hodari wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gahengeri, arasaba kurangirizwa urubanza yatsinze inshuro eshatu ku masambu ye abiri yambuwe, none hakaba hashize imyaka itatu abayobozi kugera ku rwego rw'intara baranze kururangiza. RIB ivuga ko igiye gukurikirana ikareba aho byapfiriye.Ni mu gihe Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana buvuga ko icyo kibazo cya Nzaramba kizwi ariko hari ibigikurikiranwa kugira ngo urwo rubanza rushyirwe mu bikorwa.
kwamamaza
Nzaramba Hodari ni umuturage wo mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana. Avuga ko yambuwe amasambu abiri n'uwitwa Sebahizi Cassien, utuye mu mudugudu wa Nyirabujali, Akagari ka Muhumuza, Umurenge wa Gahengeri ari naho ayo masambu aherereye. Avuga ko mu nkiko yatsinze Sebahizi ariko abayobozi kugera ku rwego rw'intara banze kumurangiriza urubanza.
Uku kutamurangiriza urubanza anafitiye imyanzuro bikomeje kumushyira mu gihirahiro.
Aganira n'Isango Star, Nzaramba yagize ati:" ku italiki 24 z'ukwa kabiri 2017, Meya w'Akarere ka Rwamagana yaje mu murenge wa Gahengeri maze muha ikibazo. Arambaza ati'ibyo uvuga ubifitiye ikimenyetso?' Ndamubwira ndi 'ndagifite', ati 'zana ndebe.' Muzanira impapuro z'urubanza natangiriyeho muri 1984, umuntu andega umurima ku isambu nigabaniye, mfitiye ibimenyetso byose n'abaturage bazi."
" iyo Sambu, uwo yayitwaye avuga yuko ari iyo mu muryango wabo. Uretse no kuba mu muryango wabo, nta nubwo higeze haba no mu gikingi cyabo! Ndagira ngo ubuyobozi bumpe amasambu yanjye cyangwa se bambwire impamvu ntagomba kuyabona."

Mu bavuga ko bazi byinshi ku makuru ajyanye n'iyi mitungo igizwe n'amasambu Nzaramba asaba guhabwa, harimo Muvunyi François wari umuyobozi mu kagari ka Gahengeri gaherereyemo iyo mitungo.
Yagize ati:" kumwenya iby'ayo masambu, murabona uriya musaza anduta mu bukuru namenye ubwenge mubona, twigana, tujya kuvoma tugahura. Aho menyeye kugenda no gutarabuka niho bari batuye, na nyina Flavia. Njya kubimenya neza nari Responsable muri 83, narinkiri n'umwana."
Abaturanyi ba Nzaramba Hodari bavuga ko nabo batumva impamvu atarangirizwa urubanza rwategetswe n'urukiko kuva mu 2022. Basaba ubuyobozi kumurangiriza urubanza agasubizwa amasambu ye nkuko urukiko rwabitegetse.
Umwe yagize ati:" njyewe mbona uriya musaza akwiye kurenganurwa. Amaze nk'umuntu w'imfubyi kandi akarebye ahantu yicara, agahabwa uburenganzira bwe."

Undi ati:" akwiye kurenganurwa kuko buyobozi buriho iki gihe ntabwo bushinzwe kurenganya umuntu, ahubwo buahinzwe kurenganura umuntu. Nk'umusaza nzi neza yakagombye guhabwa ubutaka bwe."
"Nk'umuturanyi ureba akarengane k'umuntu , turasaba ko umusaza yarenganurwa."
Ku ruhande rwa Sebahizi Cassien, avuga ko ibivugwa na Nzaramba Hodari by'uko yatsinze imanza byose ari ibinyoma kuko n'impapuro z'inkiko afite ari impimbano.
Mu magambo ye, yagize ati:" ndumva wabaza akarere, wabaza intara, yewe no ku muvunnyi. Nibo babasha kugusobanurira, naho njyewe naba mfite ubushobozi bungana gute bwo gukumira ibyo urukiko rwakoze. Ntabwo bishoboka."
Rutaro Hubert; Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, mu ntara y'Iburasirazuba, avuga ko niba uwo muturage afite amarangizarubanza, bagiye gukora iperereza hakamenyekana icyihishe inyuma yo gusiragizwa ntarangirizwe urubanza.
Yagize ati:" Nzaramba Hodari no gutsinda urubanza, ibyo wenda ni amakuru dushobora kugira tukareba byapfiriye he, ariko kurangiza urubanza biri mu butabera umuntu adakwiye kuvutswa."
Mbonyumuvunyi Radjab; umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, avuga ko azi iki kibazo cya Nzaramba Hodari usaba kurangirizwa urubanza yatsinze inshuro eshatu, ariko ngo haracyari ibigikurikiranwa kugira ngo urubanza rwe rushyirwe mu bikorwa.
Ati:" ni ikibazo tukiri gukurikirana ariko kikirimo ibintu byinshi bitari byasobanuka, harimo impapuro za kera, imanza zaciwe zidafite cash mpuruza...kuburyo kururangiza biba bigoranye cyane. Hari ibyo rero tuba tugisaba ko ugomba guciribwa urubanza agomba kuba yujuje. Ibyo byose rero biba bigikurikiranwa kugira ngo bibe byakorwa ariko mu buryo bwiza bukurikije amategeko."

Nk'uko bigaragazwa n'Impapuro z'inkiko ziriho kashe, urubanza rwa Nzaramba Hodari rwahereye mu mwaka w'1993, aho yatsinze Gakeri Patrice mu rukiko rwa Kanto ya Kanombe.
Mu 2020, abo mu muryango wa Gakeri barimo Sebahizi Cassien ari nawe wasigaranye ayo masambu, bareze Nzaramba mu rukiko rwibanze rwa Kicukiro arabatsinda, ndetse no mu 2022 nabwo abatsinda mu rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ku rundi ruhande, Nzaramba Hodari yitabaje intara y'Iburasirazuba kugira ngo imurangirize urubanza, gusa ku itariki 20 Mata (04) 2024 nayo yandikiye minisiteri yubutabera iyigisha inama, none umwaka urashize nta gisubizo umuturage arahabwa. Iyi ni nayo mpamvu akiri mu rujijo ku gituma atarangirizwa urubanza.
@ Djamali Habarurema/ Isango Star -Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


