Yajyaga amusambanya yabivuga nyina ntabyemere: Umugabo w'imyaka 40 yafashwe asambanya umwana we

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi, Umugabo w’imyaka 40 wo mu kagari ka Buramira yafashwe asambanya umwana we yibyariye w’umukobwa ufite imyaka 14, uyu mwana yabwiye Isango Star ko se yarasanzwe amusambanya yabivuga nyina ntabyemere kugeza amumusanze hejuru.

kwamamaza

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ngo nibwo nyina w’uyu mwana yinjiye munzu asanga ntihabona ahamagaye abura umwitaba acanye abona umugabo we ari gusambanya umwana babyaranye w’imyaka 14.

Abatabajwe bwa mbere banafashe uyu mugabo wasambanyaga umwana we, bavuze ko ibyabaye byabagoye kubyakira bagasaba ko uyu mugabo yahanwa by’intangarugero, ibyo bahuriraho n’umufasha we.

Uyu mwana twahaye izina rya Christelle avugana na Isango Star, yavuze ko ise umubyara asanzwe amusambanya yabibwira nyina ntabyemere ngo kuko bidashoboka.

Ati “ubwa mbere yari agiye kumfata mbibwiye mama aravuga ngo ndi kumubeshyera, yampaye isume ngo ninyimujyanire mu cyumba arangije arankurura maze imbaraga zanjye ziba nkeya”.

Dukundimana Jaqueline, umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu murenge wa Kimonyi akaba n’umuyobozi w’umusigire yemeye aya makuru anavuga ko umwana ari kwitabwaho mugihe se we ari gukurikiranwa ari mu maboko ya Polisi.

Ati “yafashwe ari gusambanya umwana we, ni ibintu birenze umuntu wese atapfa guhita avuga ngo nibyo, ni ikibazo kidasanzwe, turacyakurikirana kugirango tumenye neza ubuzima bw’uwo mwana umunsi ku munsi”.  

Ifatwa ry’uyu mugabo w’imyaka 40 wasambanyije umwana we w’inyaka 14 ryagizwemo uruhare rukomeye n’abaturage kuko arinabo bamwigereje kwa muganga ngo asuzumwe nubwo nawe yabyiyemereraga, nta kindi kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe yigeze agaragaza uretse ko hari abavuga ko yaba abiterwa n’ubusinzi bukabije.

Emmanuel Bizimana / Isango Star Kimonyi mu karere ka Musanze.

 Jun 16, 2025 - 09:24