Urubyiruko rw’abakobwa ruracyazitirwa n’imyumvire y’ahahise mu kujya mu myanya y’ubuyobozi.

Hari urubyiruko rw’abakobwa ruvuga ko rukizitirwa n’imyumvire y’ahahise kugira ngo mu myanya y’ubuyobozi. Nubwo leta ibishyiramo imbaraga, ruvuga ko usanga rukomeza kubona imyanya mu buyobozi bw’aho biga n’icyiciro cy’urubyiruko, ariko rugatinya kujya mu zindi nzego. Icyakora Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, ivuga ko hakwiye gukomeza ubukangurambaga.

kwamamaza

Kugeza ubu mu Rwanda, mu nzego zose umugore arahagarariwe ndetse hari naho igipimo cya 30% cy’imyanya igenewe abagore itagomba kubura, usanga iki gipimo cyaramaze kurenga.

Iyo witegereje neza usanga iyi gahunda yubahirizwa ndetse n’u Rwanda rukabishimirwa mu ruhando mpuzamahanga.

Gusa iyo bigeze ku gutegura abayobozi b’ahazaza bakurwa mu bakiri urubyiruko, usanga imyumvire y’ahahise ikomeje kuzitira abakobwa kwinjira mu buyobozi bakiri bato.

Rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwaganiriye n’Isango Star, ruhuriza ku kuba ibyo bibakururira mu nzego z’urubyiruko cyangwa ku mashuri bigaho gusa.

Umwe yagize ati: « Ikintu cya mbere mbona kikituzitiye nk’aba-jeune, mbere na mbere ni ukwitinya kuko aritinya yabona imyaka ye, uko ameze noneho akavuga ati ‘njyewe niyo nayobora, nayobora aba ba-jeune bagenzi banjye, nayobora abanyeshuli twigana’, nkaba umunyeshuli uyoboye abandi nyine akumva ko byagera aho. »

Undi yunze murye, ati : «  Imbogamizi tubona nk’abakobwa bifuza kujya mu buyobozi, icya mbere ni ukuba sosiyete itabyumva neza ko dukwiriye gufata izo nshingano noneho bikaba bitaduhereza amahirwe nkuko twagakwiriye kubikora. Ikindi bamwe muri twe baracyitinya kuburyo adashobora gutinyuka kugerageza kuba yajya mu buyobozi. Gusa hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere tuzaba turi ku rwego rungana n’urw’abahungu.  »

« Hoya, ntabwo ari igipimo cyiza, turacyafite urugendo. Muri sosiyete turimo, uyu munsi niyo wifitiye icyizere ubona abaguca intege benshi, ngo uriya mwana azaba avuga iki mu bantu bakuru ! Turacyafite sosiyete iduca intege.»

Prof. Bayisenge Jeannette; Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yemeza ko izi nzitizi zihari, ariko umuti urambye akawusanga mu bukangurambaga no kwegera urubyiruko, by’umwihariko abiga muri za Kaminuza.

Yagize ati : « BIrahari, ntabwo byahita bishira kuko byubakiye kuri sosiyete. Urumva imyaka bisaba kugira ngo byubakwe no kubisenya duhindura iyo myumvire, bifata igihe. Kuko niba ababyeyi bacu bararezwe ba nyogokuru, Sogokuru/kuruza  bakagura muri ubwo buryo , natwe tukarerwa muri ubwo buryo biragoye guhita umpindura njyewe nkuze."

" Niyo mpamvu tuvuga ngo duhere kuri aba bana babyiruka , uru rubyiruko ruri mu bashuri makuru na kaminuza nibo bazaba ababyeyi b'ejo. Nabyara afite imyumvire myiza navuga ko ivuguruye, iha amahirwe umwana w'umuhungu n'uw'umukobwa, byanga bikunze n'abana azabyara azabarera   mu buryo bubaha amahirwe angana, bityo bigende bihinduka. Ariko impinduka tugenda tuzibona ariko biracyahari."

Ni mu gihe, mu rwego rwo kurushaho gutegura abayobozi b’eza b’ejo hazaza, Ministeri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, MIGEPROF, ku wa kabiri yagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abanyeshuri biga muri za kaminuza barimo n’abahagarariye abandi, bagaruka ku ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umugore mu Rwanda.

 Feb 24, 2023 - 10:28