Abarimu n’abayobozi b’amashuli makuru bari guhugurwa kuri gahunda yo kubaka amasomo y’indangagaciro z’ubunyangamugayo.

Abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuli makuru na za kaminuza bari guhugurwa kuri gahunda yo kubaka amasomo y’indangagaciro z’ubunyangamugayo. Ubuyobozi bw’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, TI Rwanda, buvuga ko indangagaciro z’ubunyangamugayo ari ingenzi mu buzima bityo ko bahereye barimu bigisha muri kaminuza kugira ngo nabo bazazitoze abo bigisha.

kwamamaza

Ku wa mbere, nibwo aya mahugurwa yatangijwe ku barimu n’abayobozi mu mashuri makuru na za kaminuza ku itangizwa ry’amasomo y’indangagaciro z’ubunyangamugayo. Aya masomo akubiye mu cyiswe Higher Education - Ethics Model of Excellence Tool (He-emet).

Apollinaire Mupiganyi; Umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, yavuze ko “iki ni igikorwa TI Rwanda ifatanyije na Globethics.net, turi gushyira hamwe ngo turebe uko twakubaka ku buryo buhamye indangagaciro z’ubunyangamugayo, cyane cyane mu bigo by’amashuli n’ibigo bitanga ubumenyi mu rwego rwo hejuru. Mu by’umwihariko turi kureba cyane ese ni iki cyashyirwamo imbaraga mu bijyanye no kwimakaza indangagaciro z’ubunyangamugayo.”

Christine Housel; Umuyobozi ushinzwe Umubano n’ubufatanye bw’abaterankunga  muri Globethics.net, yavuze ko baje gufatanya kugira bakemure ibibazo byose amashuri makuru ahura nabyo bigendanye n’imyitwarire.

Ati: “Twafatanyije na Transparency Int’l kugirango dukorane n’amashuri makuru ya hano mu Rwanda kuko dufite inyigisho yiswe ethics model of excellence tool igenewe amashuri makuru. Izarebera  hamwe muri rusange ibibazo n’imbogamizi zose ama kaminuza ahura nazo bijyanye n’indangagaciro z’ubunyangamugayo.

Nadia Balgobin; umwe mu bakoze iyi Ethics Model of Excellence Tool ,yavuze ko u Rwanda rwahiswemo kugira ngo hageragerezwe aya mahugururwa.

Yavuze ko bazigisha  abarimu n’abayobozi ba kaminuza baturuka mu bigo birenga 20 ndetse nabo bakazigisha abandi.

Ati: “Muri iki cyumweru tuzayobora itsinda ryabaje bahagarariye za kaminuza zirenga 20 kugirango babone ubumenyi ndetse basobanukirwe uburyo bashobora gukoresha iki gikoresho mubigo byabo, ndetse banisuzuma kuko aya ni amahugurwa y’igerageza nkuko u rwanda rwatoranijwe n’ibindi bihugu 3.  Abigishijwe 20 bazasubira mu bigo byabo bikorere isuzuma ndetse banatange raporo."

Biteganyijwe ko aya mahugurwa  azamara iminsi 5 ndetse abigishijwe bakazakora za raporo zigaragaza ibibazo bafite mu bigo byabo kugira ngo hashyirweho amabwiriza mashya.

Uretse ibi kandi n’asanzweho azashimangirwa  ndetse hanatangizwe n’inyigisho  zishimangira imyitwarire myiza muri za Kaminuza.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Sep 27, 2022 - 10:31